Uturere turasabwa kwihutisha iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri.

Mu nama yabereye ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba, kuri uyu wa 19 Kamena 2020; haganiriwe ku iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri mu Turere tugize Intara.

Muri iyi nama yari iyobowe na Guverineri w’Intara, Munyantwali Alphonse, buri Karere kagaragaje aho kubaka ibyumba by’amashuri n’ubwiherero bigeze aho byagaragaye ko mu Turere twose imirimo yatangiye kandi igenda neza, hasabwa ko imirimo yakwihutishwa kugira ngo abanyeshuri bazatangire muri Nzeri 2020 ibyumba byuzuye.

Uturere twasabwe kujyanisha iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri n’ubwiherero kugira ngo bizuzurire rimwe kandi basabwa kubaka vuba hakiri mu gihe cy’izuba kubera ko bigeze mu gihe cy’imvura byatera izindi ngaruka kuri izo nyubako.

Mu rwego kandi rwo kwihutisha izi nyubako z’ibyumba by’amashuri, inzego zose zirasabwa kubigiramo uruhare kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku Kagari.

Muri uyu mwaka wa 2019/2020, mu Ntara y’Iburengerazuba ibyumba biteganyijwe kubakwa ni 634 naho mu mwaka utaha wa 2020/2021, hakazubakwa ibyumba bigera ku 5,111.

Muri iyi nama kandi haganiriwe ku bikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth volunteers) mu gukangurira abaturage gukumira no kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19; aho Guverineri Munyantwali Alphonse yashimiye uru rubyiruko ku bikorwa byiza bakora asaba Akarere gufasha uru rubyiruko kuzuza neza inshingano zabo. Yabwiye kandi Uturere kujya bifashisha aba basore n’inkumi no mu bindi bikorwa agira ati:”Turebe ukuntu dukorana n’uru rubyiruko rw’abakorerabushake neza badufashe muri gahunda zitandukanye z’Akarere dukoreshe benshi bashoboka”.

Back