Uturere turasabwa gusesengura neza ibibazo bitera igwingira ry’abana no gufata ingamba zo kubikemura.

Mu Karere ka Karongi hateraniye inama yo ku rwego rw’Intara kuri gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene no gufata ingamba zigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira. Ni inama yateguwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba ku bufatanye n’umuryango “World Vision”, aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Madamu Uwambajemariya Florence yasabye ubuyobozi bw’Uturere n’abafatanyabikorwa gusesengura impamvu imibare y’abana bajya mu mirire mibi ikomeza kwiyongera mu Ntara, gushaka icyakorwa mu gukumira izamuka ry’iyi mibare no kuvana aba bana mu mirire mibi ku bufatanye n’inzego zitandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, yashimiye ubuyobozi bwa “World Vision”, ku bikorwa byinshi bafashamo Intara mu Turere 05 bakoreramo bijyanye no kuvana abana mu mirire mibi, gufasha abaturage kuva mu bukene hatangwa amatungo, ibikoresho bitandukanye, kuzamura amatsinda yo kwizigamira, isuku n’isukura ndetse no gufasha mu kuzamura ireme ry’uburezi. Muri gahunda yo gukemura ikibazo cy’imirire mibi, hagaragajwe urugero rw’ibishoboka aho mu Karere ka Rutsiro hatangijwe gahunda y’Umuganda Professional”, aho buri wese yaba umufatanyabikorwa, umuyobozi n’umuturage batanga uruhare rwabo mu kurwanya igwingira. 

Uyu muganda ubera ku bigo nderabuzima, ku bitaro, ku nsengero n’ahandi hahurira abantu benshi, abaturage batishoboye bagahabwa inkoko zitera amagi ndetse n’abagore batwite bagahabwa inyunganiramirire. Mu bindi bikorwa muri iyi gahunda harimo gutera imboga ku mirima y’igikoni, gukusanya ubushobozi bwo gufasha imiryango itishoboye kubona indyo yuzuye, hanapimwa abana imirire mibi. Uturere twose tukaba twarasabwe kureba uko nabo batangiza iyi gahunda y’”Umuganda Professional”.

Ku birebana na gahunda y’igihugu yo gufasha abaturage kwivana mu bukene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, yagaragaje ko nyuma ya raporo y’ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV7), mu Ntara y’Iburengerazuba, Uturere 6 kuri 7 tugize Intara twaje inyuma cyane mu dufite ibipimo biri hasi, ni ukuvuga mu kugira imiryango myinshi iri mu bukene, aho yagize ati: ”n’ubwo hari byishi bikorwa ndetse hakaba hari n’intambwe yatewe, ariko haracyasabwa byinshi. Iyi gahunda ni imwe mu zigomba guhabwa umwihariko, imiryango iri mu bukene igakomeza gukurikiranwa, gufashwa no guhuzwa n’amahirwe ayifasha kuva mu bukene.” Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo hafatwa ingamba zitandukanye zatuma abaturage bafashwa kwivana mu bukene no kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana. 

Back