Uturere turasabwa gukangurira abahinzi kurushaho kwitegura igihembwe cy’ihinga.
Mu nama nyunguranabitekerezo ku myiteguro y’igihembwe cy’igihinga 2026A, yabereye mu Karere ka Karongi, ku wa 28 Kanama 2025; Ubuyobozi bw’Uturere bwasabwe kurushaho gukangurira abahinzi kwitegura neza iki gihembwe cy’Ihinga. Ni inama yayobowe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, (MINAGRI), Dr. Kamana Olivier.
Guverineri w’Intara mu ijambo rye, avuga ku ruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi, yagize ati: “uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi mu bukungu bw’igihugu ni ntagereranywa kubera ko nk’ibisanzwe ibidutunga bishyirwa ku isoko maze bikadufasha gushora imari mu zindi nkingi z’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage”. Yagaragaje ko muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere #NST2, uruhare ry’umusaruro w’ubuhinzi mu musaruro mbumbe w’igihugu bisaba ko uzamukaho 6% buri mwaka, ati: “ibi rero ntitwabigeraho tudashyize imbaraga mu buhinzi kandi ubuhinzi buteye imbere”. Umuyobozi w’Intara avuga ko kugira ngo izi ntego zigerweho bisaba ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’inzego zose haba ku rwego rw’ubuyobozi, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, abajyanama b’ubuhinzi, n’abahinzi ubwabo. Yasabye abayobozi ku nzego zose kwegera abaturage kugira ngo ibikorwa biteganyijwe muri iki gihembwe cy’ihinga 2026A bigerweho birimo; gukangurira abahinzi kwiyandikisha muri gahunda ya “Smart nkunganire”, gutegura ubutaka, imbuto no gutegura inyongeramusaruro.
Nk’uko byasobanuwe muri iyi nama, muri iki gihembwe cy’ihinga 2026A, mu Ntara y’Iburengerazuba hateganyijwe guhingwa ku buso buhuje bungana na hegitari 168,035, aho ibihingwa bizibandwaho birimo, ibigori, ibishyimbo, ibirayi, ingano, imyumbati, soya, umuceri ndetse n’imboga.

Umwihariko w’iki gihembwe cy’ihinga 2026A
Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr. Kamana Olivier, we yagaragaje ko iki gihembwe cy’ihinga cyatangiye gutegurwa kare hatangwa ubutumwa ku bahinzi basabwa kwiyandikisha muri “Nkunganire”, kugira ngo bashobore kubona inyongeramusaruro ku gihe, ndetse hakurikiranwa uburyo ifumbire n’imbuto bigezwa mu gihugu. Yavuze ko iki gihembwe cy’ihinga 2026A gifite umwihariko aho muri gahunda ya Leta y’imyaka 5 mu buhinzi hagiye gutangizwa gahunda nshya ya “Food Basket Site” (FOBASI)/Icyanya kigega. Avuga kuri iyi gahunda, Dr. Kamana Olivier, yagize ati: “ubutaka ntibwiyongera ariko abaturage bariyongera; icyo tugomba gukora ni ukubukoresha neza bishoboka kugira ngo tububyaze umusaruro, tugomba kugenda tuzana ibishya kugira ngo bwa butaka tubuhinge tububyaze umusaruro uko bishoboka.”
Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri MINAGRI, Dr. Karangwa Patrick iyi gahunda nshya y’Icyanya kigega (Food Basket Site), igamije kongera umusaruro w’ubuhinzi ku butaka buhuje butari munsi ya ha 5, aho iki cyanya kizagira Agronome wihariye ndetse n’ibikenewe byose mu buhinzi bigategurwa kare birimo ifumbire, imbuto y’indobanure, kuhira imyaka (aho biri ngomba). Uturere tukaba twarasabwe gushyira imbaraga muri iyi gahunda. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’Uturere, Inzego z’umutekano ndetse n’abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi ku rwego rw’Akarere n’Imirenge.
