Urubyiruko 513 rwarangije amasomo y’imyuga rwahawe ibikoresho

Ku cyicaro cy’Akarere ka Karongi, ku wa 13 Ukuboza 2023, habereye umuhango wo guha impamyabumenyi n’ibikoresho ku ku rubyiruko 513, rwo mu Turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi rwarangije amahugurwa y’imyuga yari amaze amezi atandatu. Ni igikorwa bafashijwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage mu Rwanda (UNFPA) n’abandi bafatanyabikorwa babo.

Uru rubyiruko rugizwe n’abari bugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo, ibiyobyabwenge, ubuzererezi, gucikiriza amashuri,abangavu batewe inda n’ibindi aho bamwe basubijwe mu ishuri abandi bigishwa imyuga itandukanye irimo ubwubatsi, gusudira, ububaji, kogosha no kudoda.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert mu ijambo rye, yashimye UNFPA n’abo bafatanyije bose ku ruhare bagize mu gufasha uru rubyiruko rw’Uturere dutatu tw’Intara aho uretse kubigisha imyuga, bigishijwe kandi kwirinda indwara z’ibyorezo, izandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ubuzima bw’imyororokere. Umuyobozi w’Intara yasabye kandi urubyiruko rwahawe ibikoresho kubifata neza, aboneraho gusaba ubuyobozi bw’Uturere baturutsemo kwigira hamwe uburyo ibi bikoresho byafatwa neza bikaba imbarutso y’iterambere ry’uru rubyiruko.

Bwana Ntirenganya Gervais wari uhagarariye UNFPA muri uyu muhango, yagaragaje ko ingamba za UNFPA mu guteza imbere urubyiruko zubakiye ku mahame 3 y’ingenzi ariyo; guha urubyiruko umwanya uhagije mu bikorwa byose bibakorerwa; kubaka ubushobozi bw’urubyiruko; gufatanya n’abandi ari inzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta n’abikorera kugira ngo hubakwe ubushobozi bw’urubyiruko.

Yakomeje agira ati “Isi yose yiyemeje ko intego z’iterambere rirambye zigomba kugerwaho mu mwaka wa 2030; izo ntego rero ntizishobora kugerwaho mu gihe urubyiruko rugize umubare munini w’abatuye isi rwaba rudahawe amahirwe yo gufatanya n’abandi muri gahunda zose”.

UNFPA imaze imyaka itatu ishyira mu bikorwa umushinga ugamije guteza imbere imibereho myiza mu rubyiruko hirindwa inda ziterwa abangavu, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, agakoko gatera SIDA ndetse n’izindi ngeso zose zibangamiye imibereho myiza y’urubyiruko. Uyu mushinga watumye habarurwa urubyiruko ruri hagati y’imyaka 10-24 rutari mu mashuri rungana 12,756 kandi urwo rubyiruko rwose rwari rwugarijwe n’ibibazo bitandukanye aho bamwe bari barishoye mu biyobyabwenge harimo ubusinzi, gukoresha urumogi, abangavu batewe inda, inzererezi; ibyo byose byari bibangamiye ituze rusange ry’abaturage. Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’utwo Turere 03, hashyizweho gahunda yo gufasha urwo rubyiruko mu rwego rwo kububakira ubushobozi.

Iyo gahunda yibanze ku bikorwa by’ingenzi birimo; kubafasha gusubira mu ishuri cyane cyane hibandwa ku bana bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14, aho abana  bangana na 562 basubijwe mu ishuri, bahabwa ibikoresho by’ishuri ndetse bahabwa n’amafaranga y’ishuri yasabwaga. Ku bana bari hagati y’imyaka 15-19, bafashijwe kujya kwiga imyuga bangana na 572 ariko abagera kuri 513 nibo bashoboye gusoza ayo masomo y’imyuga. Higishijwe urubyiruko rugera ku 3900 uburyo bwo gutegura imishinga no gukorana n’ibigo by’imari.

Intumwa y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage ikaba yarasabye Minisiteri y’Urubyiruko, ubuyobozi bw’Intara n’Uturere kwiga uburyo bahuriza hamwe abafatanyabikorwa bose mu Ntara mu rwego rwo gufasha urubyiruko rutari mu mashuri kwiga imyuga yabafasha kwiteza imbere.

Back