Umurenge wa Rubavu wahembwe imodoka mu marushanwa ku mutekano, isuku n’isukura no kurwanya igwingira.
Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Gasana Alfred yitabiriye igikorwa cyo gusoza ubukangurambaga ku mutekano, isuku n’isukura no kurwanya igwingira ry’abana byabereye ku Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, ku wa 07 Nyakanga 2023.

Mu gusoza ubu bukangurambaga bwateguwe na Polisi y’u Rwanda, hakaba harahembwe Akarere, Umurenge n’Akagari bahize abandi mu marushanwa ku mutekano, isuku n’isukura no kurwanya igwingira ry’abana aho Umurenge wa Rubavu ariwo wahawe igihembo nyamukuru cy’imodoka ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda, miliyoni 26, nk’umurenge wahize iyindi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Uretse uyu Murenge wa Rubavu wahawe imodoka, mu tundi Turere tugize Intara hahembwe Umurenge umwe wahize iyindi muri buri Karere uhabwa moto nshya ifite agaciro ka 1,680,000 Frw, naho Akagari kahize utundi mu Karere gahabwa sheki y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe.
Muri ubu bukangurambaga ku mutekano, isuku n’isukura no kurwanya igwingira ry’abana, Akarere ka Rusizi niko kahize utundi mu Ntara gahabwa igikombe n’icyemezo cy’ishimwe.

Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred, mu ijambo rye yashimiye Polisi y’Igihugu n’abafatanyabikorwa bayo bateguye iyi gahunda agaragaza ko ibikorwa by’isuku n’isukura bigira uruhare mu kubumbatira umutekano n’ubuzima bwiza, ati: “ indwara ziterwa n’isuku nke iyo zibasiye abaturage nta mutekano baba bafite.”
Minisitiri Gasana yashimiye kandi abitwaye neza muri aya marushanwa abashishikariza gukomeza kubumbatira umutekano kuko ariwo shingiro rya byose. Urubyiruko narwo rukaba rwarasabwe gukomeza gushyira imbere indangagaciro z’ubunyarwanda birinda ibikorwa bibi.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yashimiye abaturage b’Intara bitabiriye ubu bukangurambaga, by’umwihariko urubyiruko ku ruhare bagize muri ubu bukangurambaga, agaragaza ko Uturere tuzagirwa inama yo gukomeza aya marushanwa mu rwego rwo kwimakaza umutekano no kurwanya igwingira mu bana.
Ubu bukangurambaga ku mutekano, isuku n’isukura no kurwanya igwingira ry’abana bwari bwaratangiye mu Gushyingo 2022.