Umurenge Kagame Cup: Ikipe y’abagore ya Mahembe yatwaye igikombe.

Kuva ku wa 14-15 Kamena 2025; mu Karere ka Musanze niho habereye imikino isoza amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Igihugu. Ni amarushanwa yitabiriwe n’amakipe atandukanye yatsinze imikino y’ijonjora yabaye kuva ku rwego rw’Umurenge. Mu mikino yari muri aya marushanwa harimo umupira w’amaguru, (Fooball), Volleyball, Basketball, Sitball, Amagare, Gusiganwa ku maguru, gusimbuka urukiramende n’igisoro.

Mu mupira w’amaguru ku bagore, ikipe y’Umurenge wa Mahembe yo mu Karere ka Nyamasheke yari ihagarariye Intara y’Iburengerazuba niyo yatwaye igikombe itsinze ikipe y’Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo igitego 1-0. Uretse iyi kipe ya Mahembe hari kandi n’izindi kipe nk’iya Mushubati ya basketball mu karere ka Rutsiro yegukanye umwanya wa kabiri muri ayo marushanwa ndetse n’ikipe ya Murunda y’abagore ku mupira w’amaguru yatwaye umwanya wa 3 ku rwego rw’Igihugu.

Abayobozi batandukanye n'abaturage ba Musanze bakurikiranye amarushanwa

Mu muhango wo gusoza aya marushanwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mugenzi Patrice, yavuze ko aya marushanwa ari urubuga rwo kwishimira imiyoborere myiza, kugaragaza impano hagamijwe kuziteza imbere no gushimangira ko Siporo ari ingenzi k’ubuzima. Yashimiye abakinnyi bose bitanze muri aya marushanwa, byumwihariko abageze ku mikino ya nyuma ndetse n’abatwaye ibikombe, asaba inzego zose zishinzwe guteza imbere Siporo kubyaza umusaruro impano zagaragaye muri aya marushanwa uyu mwaka, zikarerwa kandi zigatezwa imbere kuko ari imwe mu ntego y’aya marushanwa.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu yashimiye kandi abayobozi mu nzego zibanze no ku Ntara bateguye amarushanwa kuri buri rwego ndetse bakanahemba amakipe yitwaye neza, asaba ko hajya hahembwa benshi bashoboka kugira ngo bitere umwete abitabira amarushanwa kandi hakajya hanatangwa n’ibihembo bitari amafaranga nk’ibikoresho n’imyenda bya Siporo.

Yasabye ko imikino nk’iyi yajya iba urubuga rwo kongera gukangurira abaturage kwivana mu bukene k’uburyo burambye; asaba kandi buri wese kumenya niba amakuru ye n’ayo Umuryango we ari muri sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by’ubudehe akanda *195#, usanze atarimo akegera umukozi ku kagari ubishinzwe akamufasha.

Aya marushanwa y’Umurenge Kagame Cup muri uyu mwaka wa 2025, abaye ku nshuro ya 17, akaba yaratangiye muri 2006 ari amarushanwa y’Imiyoborere myiza aza guhabwa izina ry’Umurenge Kagame Cup mu mwaka wa 2010 hagamije kugaragaza no gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME uruhare rwe rukomeye mu miyoborere myiza n’inkunga igaragara atanga mu iterambere rya Siporo mu Rwanda no mu karere igihugu giherereyemo.

 

Back