Umugore wo mu cyaro niwe mutima w’umuryango nyarwanda - Guverineri Ntibitura Jean Bosco.
Kimwe n’ahandi mu gihugu ndetse no ku isi yose, kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyayo. Ni umunsi wizihizwa mu rwego rwo gushimira uruhare abagore bo mu cyaro bagira mu iterambere ry’imiryango n’iry’Igihugu muri rusange.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco muri ibi birori yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rusizi, Umurenge wa Muganza aho yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu iterambere ry’umugore kubera ubuyobozi bwiza, aho amategeko na gahunda zitandukanye bifasha umugore kwisanga mu iterambere ry’igihugu mu nzego zose zashyizweho, haba mu bukungu, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza. Yavuze ko ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko n’ubwo hari intambwe yatewe, inzira ikiri ndende aho umugore wo mu cyaro by’umwihariko agihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo ubukene, kutiga, kutamenya amategeko amurengera, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kutigirira icyizere n’ibindi. Ikindi kibazo ngo ni uko nta bushobozi buhagije umugore wo mu cyaro afite bumufasha kubona igishoro cyatuma adakora imirimo y’ubuhinzi gusa by’umwihariko umugore n’umukobwa bakaba aribo bagiharirwa imirimo myinshi yo kwita ku muryango, kandi iyo mirimo idahemberwa bituma batabona umwanya wo kwitabiri ibindi bikorwa byinjiza amafaranga cyangwa bijyanye n’ubuyobozi.

Abagore bo mu Karere ka Rusizi bari babukereye kwizihiza uyu munsi.
Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, Umuyobozi w’Intara avuga ko u Rwanda rwashyize imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore; ibi bikaba bigaragarira mu bikorwa bitandukanye byashyizwe mu bikorwa na Leta y’u Rwanda aribyo gushyiraho politiki y’uburinganire n’iterambere ry’umugore, guhugura abagore no kubaha amahirwe angana n’ay’abagabo, mu nzego zose z’ubuzima, gushyigikira gahunda z’imibereho myiza n’iterambere z’umugore wo mu cyaro ndetse no guteza imbere uburezi n’ubukorikori ku bagore n’abakobwa bo mu cyaro.
Guverineri Ntibitura yashimiye abagore ku bw’umurava, ubwitange n’imbaraga bashyira mu mirimo yabo ya buri munsi, aho yagize ati:” Nimwe mutuma ingo zacu zibaho neza, mukarera abana b’Igihugu, mukagira uruhare mu musaruro rw’igihugu binyuze mu buhinzi n’ubworozi. Nimwe kandi mutuma Igihugu cyacu gikomeza kuba cyiza kuko umugore wo mu cyaro ariwe mutima w’umuryango nyarwanda.” Ahereye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: Umugore ni uw’agaciro, umuyobozi w’Intara yagize ati:” Iyi nsanganyamatsiko iradusaba kwibaza niba koko twese mu byo dukora, mu byo tuvuga no mu mitekerereze yacu duha umugore agaciro akwiye. Agaciro k’umugore ni ishingiro ry’iterambere rirambye, iyo umugore yubashywe, abana barerwa neza, umuryango ugatekana, igihugu kikaramba mu iterambere.” Yasabye abaturage gukomeza kwimakaza umuco wo kubaha no gufasha umugore kwigaragaza no kugira uruhare mu byemezo bimureba.
Kwizihiza uyu munsi, byaranzwe byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kumurika ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi abagore bagezeho, gusezeranya imiryango 08 yabanaga mu butemewe n’amategeko, guha abana indyo yuzuye, guhemba abagore babaye indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye no gushimira abafatanyabikorwa mu iterambere ry’abagore.

Agagore bamuritse ibikorwa byabo mu buhinzi, ubworozi n'ubukorikori

Imiryango 08 yasezeranye imbere y'amategeko