Umuganura 2023: Abaturage ba Rutsiro bagizweho ingaruka n’ibiza baraganujwe

Ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuganura ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Ruhango aho abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023, mu Ntara y’Iburengerazuba baganujwe bahabwa imbuto ndetse bagabirwa n’Inka.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Musafiri Ildephonse

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse wari umushyitsi mukuru muri ibi birori; yavuze ko kwizihiza umuganura bifite intego yo kugira ngo Abanyarwanda barusheho kunga ubumwe basabane kandi bishimire ibyiza bagezeho ndetse baniyemeze gukora kurushaho kugira ngo bazabone ibyo baganura mu yindi myaka. Ahereye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: Umuganura, Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa; Minisitiri Musafiri yagize ati: “Iyi nsanganyamatsiko ishingiye ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda zo gukunda Igihugu, ubumwe n’ubupfura; ifite intego yo kwereka Abanyarwanda uruhare umuganura ufite mu bumwe bwabo, kubashishikariza kurushaho gufatanya no gutabarana cyane cyane mu bihe bikomeye nk’iby’ibiza no gukomeza kurangwa n’umuco w’ubudaheranwa, ibi kandi bishimangira uruhare umuganura ufite n’akamaro kawo mu kubaka umuryango nyarwanda”.

Minisitiri Musafiri Ildephonse yibukije kandi abari bitabiriye uyu muhango ko ubuhinzi ari inkingi ya mwamba y’ubukungu bw’Igihugu aboneraho kubamenyesha ko igihembwe cy’ihinga 2024A gitangira mu kwezi gutaha asaba abaturage kwitegura hakiri kare bategura imirima yabo baterera ku gihe, bakoresha imbuto nziza, gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire ikwiriye, bahuza ubutaka mu guhinga ibihingwa byatoranyijwe mu rwego rwo kongera umusaruro.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba we yashimiye Leta y’u Rwanda kuba yarafashe mu mugongo abaturage bahuye n’ibiza mu Turere 05 tugize Intara aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME n’abandi bayobozi ku rwego rw’Igihugu babasuye none kuri uyu munsi bakaba baje kubaganuza. Yagaragaje ko umuganura ari igihe cyiza cyo kwibuka ko abahiriwe n’ibihe bagomba kwibuka abatarahiriwe n’ibihe bakababa hafi bagasangira ibyiza by’uburumbuke bwabonetse muri uyu mwaka. Guverineri Habitegeko ati: “Uyu munsi w’umuganura ni umwanya tugomba kwisuzuma, tukareba ibyagezweho tukabyishimira ariko n’aho twatsikiye tukikubita agashyi”.

Kwizihiza umunsi w’umuganura byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo, imurikabikorwa ry’abaturage ba Rutsiro ku byo bamaze kwigezaho mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubukorikori; kuganuza abaturage bahuye n’ibiza no kuboroza Inka, guha abana amata no gushimira abaturage ku giti cyabo besheje imihigo mu ngo zabo aho abagera kuri 13 bahawe amagare. Hahembwe kandi imidugudu yahize indi mu mihigo ya 2022/2023 ndetse n’abayobozi b’Utugari n’Imirenge yesheje neza imihigo. Ni igikorwa cyasojwe n’ubusabane hagati y’abaturage n’abayobozi bari bitabiriye ibi birori.

Abaturage batahiriwe n'ibihe bahawe imbuto

Abaturage bahuye n'ibiza borojwe Inka

Back