Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’iya Kivu y’Amajyepfo muri RDC biyemeje gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bibangamira ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ku wa 10 Gicurasi 2021, i Rusizi hateraniye inama yahuje intumwa z’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda n’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abahagarariye urugaga rw’abikorera mu Ntara zombi. Ku ruhande rwa Congo izi ntumwa zari ziyobowe na Guverineri w’iyo Ntara, Bwana Théo Ngwabidje Kasi naho ku ruhande rw’u Rwanda zari ziyobowe na Guverineri w’Intara, Bwana Habitegeko François.
Iyi nama yari igamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubuhahirane hagati y’abikorera bo mu Ntara zombi no gutanga umurongo wo gukemuriramo ibibazo byaba bigaragara mu bucuruzi bwambukiranya umupaka ku baturage b’Intara zombi.
Mu ijambo rye atangiza inama, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yagaragaje ko abaturage b’Intara y’Iburengerazuba cyane cyane ab’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke ndetse n’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC, basanzwe babana neza bagenderanira nk’abavandimwe bakaba bahahirana; nk’ubuyobozi icyo bakora ngo akaba ari ugufasha abikorera kugira ngo ubucuruzi, urwo rujya n’uruza rw’abaturage bikorwe neza hubahirizwa amabwiriza n’amategeko yashyizweho ku nyungu rusange.
Yagize ati: "Ntitwakwirengagiza ko igice cy’abaturage ba Rusizi na Bukavu, Kamanyola ndetse na Uvira batezwa imbere n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakora hagati yabo, nk’abakorera abaturage tugomba gushyiraho uburyo bworohereza abikorera mu Rwanda PSF na FEC ya RDC kugera ku ntego zibateza imbere kandi zoroshya ubucuruzi hatibagiranye kurinda abaturage”.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Ngwabidje Kasi we avuga ko imikoranire myiza izatuma n’ubuhahirane bw’Intara zombi burushaho kwiyongera, kandi bigafasha abikorera gukomeza kubona inyungu muri ubwo buhahirane. Yavuze kandi ko guhura kw’imbande zombi hari ibibazo bikemura nka magendu, abantu bambuka binyuranije n’amateka, hamwe no gukorera hamwe mu gukumira icyorezo cya Covid-19.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku bibazo bimwe na bimwe bibangamira ubucuruzi bwambukiranya imipaka, impande zombi zafashe imyanzuro itandukanye irimo;
Gusinyana mu gihe cya vuba amasezerano y’ubufatanye hagati y’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba n’abo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Impande zombi zemeranyijwe ko habaho ibiganiro bihoraho mu gukemura ibibazo bibangamiye ubucuruzi bwambukiranya umupaka n’ishoramari; hemejwe kandi ishyirwaho rya komisiyo zihariye ku rugaga rw’abikorera mu Ntara zombi,
Abikorera basabwe gutegurira hamwe imurikagurisha ku mpande zombi no guteza imbere ubufatanye mu by’umutekano ku nzego zibishinzwe mu Ntara zombi,
Hemejwe kandi ko hahuzwa igihe, ibya ngombwa bihabwa abaturage bajya mu bihugu byombi bimara, iki gihe kikaba iminsi 15 ku Ntara zombi,
Ku bibazo bitabonewe ibisubizo muri iyi nama, abayobozi ku mpande zombi biyemeje kubikemura mu gihe cya vuba nyuma yo kubiganiraho n’inzego zibishinzwe.
Abitabiriye inama bishimiye uko ibiganiro byagenze hagati y’abahagarariye abikorera ndetse n’inzego za Leta mu Ntara zombi
n’umwuka mwiza w’ubufatanye n’ubucuti waranze inama bakaba bifuje ko inama nk’izi zajya ziterana rimwe mu mezi atandatu.