Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwagiranye inama n’ihuriro ry’amadini n’amatorero na Kiriziya Gatorika
None tariki ya 25/9/2020, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Muyantwali Alphonse ari kumwe n'Umuyobozi w'Ihuriro ry'Amadini n'Amatorero (RIC) mu Ntara ndetse n'inzego z'umutekano yayoboye inama yahuje abahagarariye Amadini n’Amatorero na Kiriziya Gatorika mu Ntara n'Uturere, haganirwa ku mikorere n’imikoranire no guhuza imbaraga mu rwego rwo kurushaho guhangana n’icyerozeo cya COVID-19.
Umuyobozi w’Intara yabwiye ibitabiriye inama ko kurwanya icyorezo cya COVID 19 n’ingaruka zacyo bisaba ubufatanye no guhuza imbaraga mu nzego zitandukanye ariyo mpamvu hatumiwe uru rwego ruhuza Amadini n’Amatorero na Kiriziya Gatorika kuko basanzwe ari abafatanyabikorwa beza Leta.
Umuyozi wa RIC yasobanuye aho igitekerezo cyavuye cyo gushinga Foromu ihuza amadini n’amatorero na Kiriziya Gatorika, avuga ko RIC ari urubuga rubafasha guhuza ibitekerezo no kumvikana ku mikorere myiza ikwiye kubaranga nk’abantu bareberera abantu benshi, akaba yizeje ubuyobozi bw’Intara ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu gukomeza guhangana na COVID19 .
Baganiye kandi uko bagiye kurushaho kongera ubufatanye mu gikorwa cyo kugenzura isengero zuzuje ibisabwa kugira ngo zifungurwe hubahirizwa amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima yo gukomeza kwirinda icyorezo cya covid19
Hashimwe kandi ko isengero zimaze gufungurwa zikomeje kubarihiza amabwiriza yo kwirinda iki icyorezo harimo gukaraba intoki mbere yo kwinjiri mu rusengero, guhana intera bari imbere mu rusengero kwandika abaje gusenga ndetse no kwambara agapfukamunwa.
Baganiye kandi ku kurushaho kunoza mikorere ya JADF kuko muri uru rwego rw’abafatanyabikorwa harimo abahagarariye amadini n’amatorero bakaba bakwiye kujya bamenya imikorere yarwo
Ku kikibazo cy’amakimbirane m’umuryango, biyemeza kurushaho kwigisha kwirinda amakimbirane kuko umuryango mwiza ari ishingiro ry’iterambere rirambye.
Mu gusoza Ubuyobozi w’Intara bwabizeje ubuvugizi aho biri ngombwa bunasaba ihuriro RIC kuzuza inzego zose aho bitarakorwa haba ku rwego rw’Akarere n’Umurenge bitarenze igihe cy’ibyumweru bibiri, kugira ngo barusheho kuzuza inshingano zabo neza.