Uburengerazuba: Hatangijwe ku mugaragaro umushinga witwa Rwanda Comprehensive Inclusive Eye Health uzita kubuvuzi bw'amaso

None Tariki ya 30/11/2022, mu cyumba cy’inama cya Hotel Bethany I Karongi habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga witwa Rwanda Comprehensive Inclusive Eye Health ugiye gutangira gukorera muri iyi Ntara y’Uburengerazuba;

Uyu muhango witabiriwe kandi utangizwa ku mugaragaro  na Guverineri w’Intara HABITEGEKO Francois, akaba ari nawe  wari n’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa.

Umushinga Comprehensive Inclusive Eye Health ugiye gukorera mu Ntara y’Uburengerezuba mu gihe cy'imyaka 3 iri imbere, iki gihe ariko  gishobora kongerwa nk’uko Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku rwara z’amaso mu Bitaro bya Kabgayi Bwana Dr Tuyisabe Theophile abivuga, n’umushinga uzibanda cyane cyane k'ubuvuzi bw'amaso ku bana bato ariko hatirengagijwe n'ababyeyi babo nabo baba bafite ikibazo cy’amaso

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku rwara z’amaso mu Bitaro bya Kabgayi Bwana Dr Tuyisabe Theophile, akaba ari nawe uzaba ukuriye ibikorwa byo gukurikirana uko uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa, yagaragaje ko abantu 35147 bakiriwe mu Bitaro by'amaso bya Kabgayi kuva muri Mutarama kugeza Ukwakira uyu mwaka wa 2022, akavuga ko uyu mubare ugaragaza buryo ki ikibazo cy'uburwayi bw'amaso  giteye inkeke mu Gihugu

Dr Tuyisabe Theophile kandi yasabye ko hashyirwaho ingengabihe yo gusura ibigo by'amashuri byose byo muri iyi Ntara, kugira ngo abana bose bafite ikibazo cy'amaso bamenyekane, bitabwewe hakiri kare amazi atararenga inkombe. Iki gikorwa cyo kureba abana bafite ibibazo by’amaso  kikazakorwa n’abantu bazaba babanje guhurwa n’uyu mushinga nk’uko biri muri gahunda yabo.

Mu jambo rye Guverineri w’Intara  Habitegeko Francois yashimye abateguye uyu mushinga ugiye gukorera mu Ntara ayoboye, yizeza ubufatanye muri iyi gahunda aho yagize ati"Niba hari umwana twarokora binyuze muri uyu mushinga, ubufasha bwose bukenewe, Intara yiteguye kubutanga"

Guverineri w’Intara kandi yijeje ko iyi gahunda, Intara iyigize iyayo (ownership) aho yahise asaba ko hashyirwaho imboni (Focal Persons) k’urwego rw’Intara n'Uturere bazajya bakurikirana iki gikorwa umunsi k'uwundi bagatanga raporo, avuga ko gahunda nziza nk’izi Leta iba igenera abaturage bayo, umuyobozi wese aba agomba kubigira ibyibanze kuko intego ari umuturage ku isonga.

Back