Ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abikorera ni ngombwa mu iterambere ry’Igihugu- Madamu Uwambajemariya Florence
Kuri uyu wa kabiri 18 Gashyantare 2020, kuri Hotel Golf i Karongi habereye ibiganiro ku bufatanye hagati y’inzego za Leta n’abikorera. Ibiganiro byari bigamije kurebera hamwe uburyo abikorera n’inzego bwite za Leta barushaho kuzuzanya mu mishinga y’iterambere ry’Igihugu.
Ubu bufatanye hagati ya Leta n’abikorera bwitwa PPP’s(Public Private Partnerships)mu magambo y’icyongereza busobanurwa nk’amasezerano y’igihe kirekire Leta igirana n’abikorera mu micungire y’ibikorwa leta yashyizeho cyangwa ku bufatanye nabo nyuma bikarangira abikorera babyegukanye burundu cyangwa bisubijwe inzego za Leta.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence atangiza ibi biganiro yavuze ko abikorera ari inkingi ya mwamba mu bikorwa by’iterambere, agaragaza ko ubufatanye bw’abikorera n’inzego za Leta ari ngombwa mu iterambere ry’Igihugu.
Bwana Pascal Ngendahimana, umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzengo zibanze LODA, avuga ko intego y’ibi biganiro ari ugusobanurira buri rwego uruhare rwabo muri iyo mikoranire, aho agira ati”Icyo bigamije ni ukwinjira muri iyo gahunda ariko buri rwego rusobanukiwe, abikorera ni iki bifuza kuri Leta ,leta ni iki yifuza ku bikorera,bakuzuzanya bate, imikoranire yabo yanozwa ite kugira ngo ibyo Leta yifuza bigerweho n’ibyo abikorera bifuza bigerweho ariko byose bigamije iterambere ry’umuturage.”
Nyuma y’ibi biganiro, Madamu Uwambajemariya Florence, yavuze ko nk’ubuyobozi bwa leta hari icyo biyemeje ariko ko n’abikorera hari icyo bemeye kugirango ubwo bufatanye buzatange umusaruro. Yagize ati “Abikorera twongeye kubigarukaho ko aribo bafite iterambere ry’igihugu mu biganza byabo ariko nabo bagize ibyo basaba tugomba gushyiramo imbaraga, hari ibyagombwa biba bikenewe bigomba kwihutishwa kugira ngo ibyo bikorwa bagiye gushoramo imari dufatanyije cyangwa ari bo ubwabo tubishyiremo imbaraga , ikindi bagarutseho ni uko hari abakoraga ku giti cyabo bagiye gushyira hamwe bagatekerereza hamwe imishinga migari ishobora kuba igisubizo ku ntara yacu no ku gihugu muri rusange.”
Abari mu nama bagaragaje ko abikorera n’inzego za Leta mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba bafatanya mu buryo busanzwe ariko batarashyira mu bikorwa icyo iyi gahunda ya PPP iteganya mu mabwiriza yayo. Hemejwe ko haba ibiganiro bihuza abikorera n’Akarere nibura incuro ebyiri mu mwaka kugira ngo imikoranire irusheho kugenda neza. Hifujwe kandi ko abikorera ndetse n’abagize inama njyanama y’Akarere bahabwa amahugurwa kuri iyi gahunda kugira ngo bayijyemo bayisobanukiwe neza.