Tugomba guhora dushimangira ko umuturage aba ku isonga- Guverineri Ntibitura Jean Bosco.

Ku wa 29 Ugushyingo 2024, ku biro by’Intara y’Iburengerazuba, i Karongi habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco n’uwo asimbuye kuri uwo mwanya, Bwana Dushimimana Lambert. Iki gikorwa cyayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Kayisire Marie Solange. 

Mu ijambo rye, Guverineri Ntibitura Jean Bosco yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME wamugiriye icyizere amushinga kuyobora Intara y’Iburengerazuba, asaba ubufatanye bw’inzego zose mu Ntara mu rwego rwo kumenya ibibazo bihari no kubikemura mu rwego rwo guteza imbere umuturage. Yagize ati:”Tugomba guhora dushimangira ko umuturage aba ku isonga, ibi bikarushaho kugerwaho twegera umuturage, twumva umuturage, hagamije kumufasha gutera imbere no guteza imbere imibereho ye ndetse no gukemura ibindi bibazo yaba afite”.

Bimwe mu bibazo umuyobozi w’Intara agiye kwitaho by’umwihariko harimo; gukurikirana umutekano w’abantu n’ibyabo; gukurikirana ibibazo bigaragara ko byabangamira ubumwe bw’abanyarwanda; kwita ku mutekano w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2024-2025 ndetse no gutegura imihigo ya 2025-2026.

Mu bindi bibazo bizitabwaho hagaragajwe ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana ndetse no kwita ku bibazo by’abaturage bahuye n’ibiza.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Madamu Kayisire Marie Solange yagaragaje ko Intara y’Iburengerazuba itarimo ibibazo gusa ahubwo hari n’ibisubizo, asaba Guverineri mushya kureba amahirwe aboneka muri iyi Ntara no kuyabyaza umusaruro, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere #NST2 n’inkingi zayo uko ari eshatu (ubukungu, imibereho myiza n’imiyobovbrere). Yasabye abayobozi b’Uturere gufasha Guverineri kugera ku nshingano ze, amwizeza ubufatanye bwa MINALOC mu kuzuza inshingano ze.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara, Abayobozi b’Uturere n’abahagarariye izindi nzego mu Ntara.

Uhererye ibumoso; Guverineri Ntibitura Jean Bosco, MoS Kayisire M. Solange na Dushimimana Lambert

Bamwe mu bagize inama y'umutekano itaguye y'Intara bitabiriye iki gikorwa.

Abayobozi b'Uturere tugize Intara

Back