Telefoni zigezweho zashyikirijwe abaturage muri Karongi batazigiraga.

Mu Karere ka Karongi, ku wa 13 Werurwe 2020 habereye igikorwa cyo gushyikiriza telefoni zigezweho abaturage batazigiraga. Ni igikorwa cyayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Madamu Uwambajemariya Florence ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Karongi ndetse n’intumwa ya Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Izi telefoni zakusanyijwe na Sosiyete MTN nyuma y’ubukangurambanga bwiswe “Connect Rwanda” bwatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME hagamijwe kugurira telefoni zigezweho abaturage batazigiraga kugira ngo zizabafashe kubona serivisi zitandukanye, kumenya no gutanga amakuru. Abanyarwanda batandukanye ari abo mu Gihugu ndetse n’abari hanze bitabiriye iyi gahunda batanga izi telefoni zakusanyijwe na MTN ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga kugira ngo zizashyikirizwe abaturage bazikeneye.

Madamu Nyiranzeyimana Josephine, umuyobozi Mukuru wungirije mu kigo gishinzwe ikoranabuhanga (RISA) mu ijambo yagejeje ku baturage bahawe izo telefoni yagize ati:”Mu ikoranabuhanga biradusaba kugira ubumenyi, kandi izi telefoni zigezweho zifite akarusho, aya ni amahirwe mubonye rero mu kwiyungura ubumenyi… mukwiriye kuzikoresha neza kandi mukazibyaza umusaruro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, we yashimiye abantu bose bagize ruhare kugira ngo iyi gahunda igerweho.Yasabye abaturage bahawe telefoni kuzikoresha neza mu kubona amakuru, kuyatanga no gusaba serivisi zitandukanye. Muri serivisi zisabwa hakoreshejwe ikoranabuhanga havuzwe izijyanye no kumenya ibiciro ku isoko (e-soko), gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse no gusaba serivisi mu buyobozi bw’inzego z’ibanze binyuze ku rubuga Irembo. Madamu Uwambajemariya Florence yasabye abaturage gukoresha neza izo telefoni zikabafasha mu iterambere ryabo.

Iyi gahunda yo gutanga telefoni ku abaturage yabereye kandi no mu Turere twa Ngororero na Nyabihu ahatanzwe telefoni 1000 kuri buri Karere.

Back