Rutsiro: Guverineri Ntibitura Jean Bosco arasaba abaturage kurushaho kubumbatira umutekano.
Muri gahunda akomeje kugirira mu Turere tugize Intara, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco ari kumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara yasuye Akarere ka Rutsiro mu rwego rwo kubakangurira kwitabira gahunda za Leta zibateza imbere ndetse no kumva no gukemura ibibazo byabo. Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, Guverineri yahuye n’abaturage b’Imirenge ya Kivumu, Nyabirasi na Kigeyo ndetse ku wundi munsi asura abaturage b’Imirenge ya Ruhango, Mushonyi na Boneza.

Ibiganiro byibanze cyane ku mutekano aho Guverineri yakanguriye abaturage kurushaho kugira uruhare mu kuwubumbatira, yagize ati: “Twaje ngo turebere hamwe uko twabumbatira umutekano w’Igihugu cyacu twese tubigizemo uruhare aho kugira ngo tubiharire inzego z’umutekano gusa. Umutekano twese turawushinzwe, inzego z’umutekano ziwushinzwe by’umwihariko ariko natwe dushinzwe kubafasha kuwushimangira. Uruhare rwanyu mu kuwubumbatira no kuwubungabunga ni ugutanga amakuru ku bantu no ku bintu byose bishobora kuwuhungabanya”.
Mu bikorwa bihungabanya umutekano byagaragaye muri Rutsiro cyane muri iyi Mirenge yasuwe birimo, ingengabitekerezo ya Jenoside, ikunze kugaragara cyane cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho abagizi ba nabi bakunze kwibasira abarokotse Jenoside bakabatoteza, bakibasira imitungo yabo, haba kuyiba cyangwa kuyangiza. Hari kandi ubujura bw’amatungo n’ubujura bw’imyaka, ndetse n’abakora uburobyi butemewe ndetse hari n’amakimbirane mu muryangoakenshi asingiye ku micungire y’umutungo, hagaragara n’ikibazo cy’ubuharike. Umuyobozi w’Intara akaba yarasabye abaturage kwirinda ibi bikorwa bibi no kubyamagana.

Abaturage kandi bamenyeshejwe ko Leta ibagezaho ibikorwa remezo nk’amazi, imihanda n’amashanyarazi, bibafasha kwiteza imbere, mu bikorwa binyuranye. Ibindi ni ibyumba by’amashuri kugira ngo uburezi bugere kuri bose, ibikorwa remezo by’ubuvuzi, byose bigana ku iterambere ridaheza, basabwa kurushaho kubifata neza.
Guverineri Ntibitura yagaragaje kandi ko ibyagezweho bitashoboka abaturage batunze ubumwe bakazirikana ko bose ari abanyarwanda bahujwe n’ubunyarwanda, ati :”ubumwe bwacu arizo mbaraga zacu kandi ayo ni amwe mu mahitamo igihugu cyacu gifite”.
Umuyobozi w’Intara yagarutse kandi ku bikorwa bimaze iminsi bigaragara mu Karere no mu Ntara y’Iburengerazuba muri rusange bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside harimo kwica abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubahohotera, kubatoteza, kwangiza imitungo yabo n’ibindi. Yabasabye ubufatanye mu kuyamaganira kure no gutanga amakuru ku bantu bose yagaragayeho.
Mu bindi bibazo bikibangamiye umuryango, abaturage basabwe kugira uruhare mu kubikemura harimo amakimbirane mu miryango, ikibazo cy’abana bata ishuri, kurwanya igwingira mu bana, kunoza isuku, haba ku myambaro, ku mubiri aho dutuye ndetse n’ahandi hose hahurira abantu benshi ndetse n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda. Abaturage nabo bahawe umwanya w’ibibazo aho bimwe byari bishingiye ku karengane, kurangiza imanza n’amakimbirane ashingiye ku masabu; bimwe mu bibazo byabonewe ibisubizo ibindi bihabwa umurongo wo gukemurwa.