Rusizi: Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin yasuye Umurenge wa Nkombo

Perezida wa Sena, Dr.Iyamuremye Augustin n'itsinda ry'abasenateri yari ayoboye, ku wa 11 Gashyantare 2022, yasuye Umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, rukaba ari uruzinduko rwari rugamije kwegera abaturage no kureba uko abaturage bakomeje kwiteza imbere.

Aganira n’aba baturage, Dr. Iyamuremye Augustin yatangiye abasobanurira zimwe mu nshingano z’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi (Abadepite n’Abasenateri) zirimo gushyiraho amategeko , kumenya no kugenzura imikorere ya Guverinoma ndetse no gukorera ubuvugizi abaturage. Yagaragaje ko ku basenateri bafite umwihariko ariwo uwo kwemeza abayobozi bakuru bashyizweho na Guverinoma.

Perezida wa Sena y’u Rwanda yishimiye iterambere uyu Murenge umaze kugeraho ku bufatanye n’izindi nzego nk’amadini yashinze amashuri muri uyu Murenge. Yashimiye abanyeshuri, Abarimu n’ubuyobozi uburyo bakomeje guteza imbere uburezi bityo abasaba kuba amizero y’Abanyarwanda, aho yagize ati: “Rubyiruko muzafatanye kandi mube amizero y’Abanyarwanda. Twebwe tumaze kugera ku myaka mfite n’abandi bankurikiye, iyo tubona ibiri imbere turavuga tuti urubyiruko rwacu rwagize amahirwe kuko ruba mu gihugu kitagira macakubiri.”

Dr. Iyamuremye yabijeje ko nk'intumwa za rubanda biteguye gukorera ubuvugizi ibibazo abaturage ba Nkombo bagaragaza mu buryo butandukanye ubuziguye n'ubutaziguye.

Asura abanyeshuri ba G.S Nkombo, bamugaragarije ibyo bakoze harimo imashini ibikurizwaho amafaranga, moto ikoresha umunyu n'amazi mukuyitwara ndetse n’ubwoko butandukanye bw’imitobe bukorwa n’abo banyeshuri.  

Yasabye aba banyeshuri gukomeza gutekereza cyane, no kubyaza umusaro amahirwe leta ikomeje kubaha. Yavuze ko ibi ari bimwe mu bigaragaza ko Abanyarwanda bashoboye kandi uretse ibi n'ibindi byinshi bizagerwaho.

Umwe mu bagize uruhare mu gukora iyo moto abifashinjwemo n’iri shuri yavuze ko ari igikorwa bakoze kugira ngo barengere ibidukikije byangizwa n’imyuka ihumanya ikirere.

Yagize ati “Dukoresha amazi n’umunyu muri moteri ya moto bigasimbura ibikomoka kuri peteroli, igashobora kugenda. Uretse kuri moto turi gushaka uko ubu buryo bwajya bukoreshwa mu modoka.”

Kuva uru rubyiruko rwatangira ubushakashatsi,rumaze gukora moto ebyiri. Moto yabo inywa litiro ebyiri z’amazi n’amagarama 25 y’umunyu ikabasha kugenda ibirometero bine. Kuri ubu aba banyeshuri babifashijwemo n’abarezi babo bari gukora ubushakatsi buzabageza ku gukora drone.

Abanyeshuri ba GS, St Pierre Nkombo barakataje mu bushakashatsi

Back