Rusizi: Intwaza zirashimirwa ku butwari n’ubudaheranwa bakomeje kugaragaza.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba ku bufatanye n’Uturere tugize Intara, bwasuye Intwaza ziri mu rugo rw’Impinganzima cya Rusizi. Ni gahunda yateguwe mu rwego rwo kwishimana n’izi Ntwaza muri iyi myaka 30 Igihugu kimaze kibohowe no kubashimira ku butwari n’ubudaheranwa bakomeje kugaragaza.

Uru rugo rwatujwemo abakecuru n’abasaza bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi aho abari bagize imiryango yabo bose bishwe. Kubura abari bagize imiryango yabo bose byabasigiye ibikomere byinshi ku mubiri no ku mutima.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert mu ijambo rye avuga ku mpamvu y’uru ruzinduko yagize ati:”Nyuma yo gutuzwa heza ndetse no kugira abagomba kubitaho umunsi ku wundi, aba babyeyi baba bakeneye no guhura n’abandi bantu bari mu byiciro bitandukanye baba abayobozi ndetse n’abandi kugira ngo baganire nabo ku buryo bumva batari bonyine cyane ko abenshi baba badafite imbaraga zatuma basohoka mu rugo ngo bajye kure”.
Ahereye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverineri Dushimimana yasabye abitabiriye iki gikorwa gushyira hamwe mu kuziba icyuho cy’uwo ariwe wese wakongera kubiba ivangura iryo ariryo ryose mu muryango nyarwanda, ati;”ubumwe bwacu bukomeze butubere ibisubizo kandi twese dukomeze duterwe ishema n’Igihugu cyacu”.

Umuyobozi w’Intara kandi yashimiye inzego za Leta, imiryango ishingiye ku myemerere n’Abanyarwanda muri rusange ku muhate wabo mu gushimangira amahitamo biyemeje yo gukomeza kuba Umwe. Yasabye ko abantu bose bakomeza gushyira imbere Ubunyarwanda bubahuza, buri Munyarwanda wese akumva ko afite inshingano zo kwita no guha agaciro umuturanyi we ku nzego zose.
Mu buhamya bwabo, aba basaza n’abakecuru bagaragaje ko mbere yo kuza muri uru rugo rw’Impinganzima bari babayeho nabi cyane ko nta muntu bari bafite ubitaho bikorera byose mu mbaraga nke bari bafite ariko ngo ubu barishimira ubuzima babayemo kuko bitaweho bakaba bishimye bafite ubuzima bwiza. Bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuri uru rugo rw’Impinganzima babashyiriyeho bakaba batekanye. Urugo rw’Impinganzima rwa Rusizi ubu rurimo Intwaza 38, harimo abakecuru 30 n’abasaza 08.
