Rusizi II: Hagiye kubakwa umupaka uhuriweho n’u Rwanda na Congo.

Mu Karere ka Rusizi,  ku wa 30 Ugushyingo 2021, habaye inama ku mushinga wo kubaka umupaka wa Rusizi II, uhuriweho n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni inama yateguwe n’abafatanyabikorwa muri uyu mushinga, ikaba yaritabiriwe n’abayobozi ba Congo n’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Guverineri Habitegeko w'Intara y'Iburengerazuba (i buryo) na Guverineri wungirije mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo muri Congo,

Muri iyi nama intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba,  Habitegeko François naho ku ruhande rwa Congo zari ziyobowe na Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Marc Malago Kashekere.

Mu ijambo ryabo, aba bayobozi bishimiye umubano uri hagati y’Ibihugu byombi n’uruhare Abayobozi b’Ibihugu byombi bakomeje kugira ngo ubucuruzi n’ubuhahirane ku baturage b’ibihugu byombi bitere imbere. Bavuga ko uyu mushinga uzafasha mu mibereho myiza y’abaturage b’u Rwanda na Congo mu guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu ku mpande zombi.

Nyuma y’ibiganiro, intumwa z’ibihugu byombi zashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi kuri Rusizi II, ihuza Umujyi wa Rusizi mu Rwanda na Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Igishushanyo cy'inyubako zizajya ku mupaka

Ni umushinga watewe inkunga n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (UE) ukazatwara ama Euro agera kuri miliyoni 20, imirimo ikazakurikiranwa n’umuryango OIM, Rwanda Trade Mark Rwanda ku bufatanye n’abahagarariye ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uyu mupaka izatangira muri Werurwe 2022, ikazasoza mu mpera z’umwaka wa 2023.

Abayobozi b'Intara zombi hamwe n'abafatanyabikorwa

Abayobozi bashyira ibuye ry'ifatizo ku mupaka wa Rusizi II

Back