Rubavu: Hizihijwe Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Ruswa.
U Rwanda rwifatanyije n’Isi ku kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, ni ibirori byizihirijwe ku rwego rw’Igihugu kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, ku wa 09 Ukuboza 2025.
Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Ugirashebuja Emmanuel yagaragaje ko u Rwanda rudashobora kwihanganira ruswa ariyo mpamvu byaba ari mu mategeko, byaba ari mu mvugo ndetse no mu mikorere Leta izakora ibishoboka byose kugira ngo irwanye ruswa. Yavuze kandi ko ingamba zo kurwanya ruswa zagiye zifatwa ndetse zizakomeza gufatwa uko iminsi igenda iza. Minisitiri Ugirashebija avuga kandi ko kurwanya ruswa bidakwiye kugarukira gusa mu ndirimbo nziza n’amategeko dufite ndetse no muri politiki zihari, ibi ngo bigomba kujya no mu bikorwa kandi kimwe mu bikorwa ni ugutanga amakuru hanyuma inzego zibishinzwe zikabikurikirana, ikindi ni ukwanga kuyitanga, ati: “kuko iyo twanze kuyitanga turi benshi biba bisobanura ko idashobora kwimakazwa mu gihugu.”

Ibirori byabimburiwe n'urugendo rwo kwamagana ruswa
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yagaragaje ko ruswa ari isoko y’ibibi byose bisenya igihugu, avuga ko sosiyete yamunzwe na ruswa itaburamo umwiryane no gucika integer kuko abantu babura icyizere cy’uko amahirwe bakagize adashobora kuzabageraho mu buryo busanzwe. Ahereye ku nsanganyamatsiko igira iti:”Dufatanye n’urubyiruko kurwanya ruswa dutegure n’inyangamugayo z’ejo hazaza”; Guverineri Ntibitura yavuze ko urubyiruko rugomba kumenya ububi bwa ruswa bagatozwa kuyikumira hakiri kare bakamenya ko umuntu agomba kubona ibyo akwiriye, adakwiye kubura serivisi n’ikindi kintu cyose afitiye uburenganzira.
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, byabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa,cyatangiye ku itariki 29 Ugushyingo kigeza ku ya 9 Ukuboza hinizihizwa uwo munsi nyirizina. Mu bikorwa byakozwe muri icyo cyumweru harimo: gutanga ubutumwa bunyujijwe mu muganda rusange bwibanze ku bubi n’ingaruka za ruswa n’uruhare rw’umuturage rwo gutanga amakuru ya ruswa; Ibiganiro kuri Radio no kuri Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga bukangurira urubyiruko gutera iya mbere mu kwimakaza ubunyangamugayo bukanashishikariza abanyarwanda n’abaturarwanda gutanga amakuru kuri ruswa.
Hateguwe kandi inama nyunguranabitekerezo igamije kurwanya ruswa no guteza imbere uburenganzira bwa muntu hibandwa ku mikemukire y’ibibazo birebana n’imicungire y’ubutaka; hategurwa inama nyunguranabitekerezo ku miyoborere myiza igamije gushimangira ubufatanye n’urwego rw’abikorera mu kurwanya ruswa, gushimangira ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo.

Umunsi wari witabiriwe n'abaturage benshi