Rubavu: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga.

Mu Karere ka Rubavu, ku wa 03 Ukuboza 2021, hizihirijwe ku rwego rw’Igihugu, umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’abafite ubumuga mu miyoborere  myiza idaheza nyuma ya Covid-19”. Ni umuhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza, Madamu Ingabire Assumpta.

Muri ibi birori, abafite ubumuga bamuritse ibikorwa bitandukanye by’ubukorikori bibafasha kwiteza imbere, ibi bikaba bigararagaza kandi ko nabo bashoboye.

Perezidante w’inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Mbabazi Olivia mu ijambo rye yagaragaje ko bishimira ko hari byinshi byagezweho mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga birimo; gushyiraho politiki y’Igihugu y’abafite ubumuga, Politiki y’uburezi bwihariye n’ubudaheza, aboneraho kugaragaza ko hari imbogamizi bagifite zirimo;

  • Kutagira ingengo y’imari ihagije ijyanye n’ibikenewe gukorwa;
  • Amavugurura yabaye muri uru rwego yagabanyije abakozi, ibyo bikaba imbogamizi kuri serivisi batanga;
  • Abarimu badafite ubumenyi buhagije mu gufasha abafite ubumuga;
  • Inyubako zimwe mu Gihugu zitorohereza abafite ubumuga kuzinjiramo.
  • Insimburangingo n’inyunganirangingo by’abafite ubumuga ziboneka gusa ku bitaro by’icyitegererezo;

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ingabire Assumpta mu ijambo rye yabanje gushimira komite nyobozi nshya y’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga ku cyizere bagiriwe abizeza ubufatanya mu kazi kabo.

Yagaragaje ko mu gihe hizihizwa uyu munsi ku nshuro ya 25, hari byinshi byagezweho mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga. Yashimiye abafite ubumuga ku bikorwa byabo byishi byo kwiteza imbere bateza imbere n’Igihugu.

Ku birebana n’ibibazo byagaragajwe n’uhagarariye abafite ubumuga, Minisitiri Ingabire avuga ku ngengo y’imari ikiri nke, yavuze ko bazakorerwa ubuvugizi kugira ngo yongerwe; ku bijyanye n’uburezi, hagaragazwa ko Politiki ihari y’uburezi budaheza igenda ikemura ibyo bibazo naho ku birebana n’inyunganirangingo ndetse n’insimburangingo, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC agaragaza ko birimo gushakirwa ibisubizo. Minisitiri Ingabire yasabye inzego zose ubufatanye kugira ngo ibibazo byagaragajwe bibonerwe ibisubizo.

Uyu muhango wasojwe n’igikorwa cyo guhemba abantu n’inzego zitandukanye bagize uruhare mu iterambere ry’imikino y’abafite ubumuga.

Abafite ubumuga bakina umupira w'amaguru

Back