Rubavu: Hibutswe abazize Jenoside bashyinguye ku rwibutso rwa Nyundo
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Nyundo.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ingabo yavuze ko kwibuka bigamije guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma abantu bibuka kandi bakamagana Politiki mbi yashyize imbere ivangura n’amacakubiri, ibyo bigatuma igihugu gitakaza abantu barenga miliyoni imwe. Uyu muyobozi yakomeje agira ati:” Kwibuka kandi ni umwanya wo kuzirikana no gushima ubwitange n’ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikubaka umusingi w’ubumwe bw’abanyarwanda.”

Minisitiri Marizamunda yagaragaje na none ko imbaraga, ubushobozi n’ubushake byakoreshejwe mu guhagarika Jenoside byikubye inshuro nyinshi, avuga ko abazatekereza gushaka gusubiza igihugu mu icuraburindi batazihanganirwa. Yasabye abaturage gushyira imbere gahunda ya “Ndumunyarwanda”, baharanira ubumwe n’ubudaheranwa, ati:” Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu”. Yasabye by’umwihariko urubyiruko kwamagana no kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kuyikwirakwiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko Diyosezi ya Nyundo ifite umwihariko wo kuba hariciwe abihaye imana benshi, agaragaza kandi ko n’ubwo kiliziya yatanze uburezi ikibabaje ari uko abo yigishije aribo bayiciye abihaye Imana benshi.
Iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku rwibutso rwa Nyundo cyasojwe no gushyira indabo ahashyinguye izi nzirakarengane no gushyingura umubiri umwe wabonetse uvanywe mu Karere ka Rutsiro. Urwibutso rwa Nyundo rushyinguyemo imibiri igera ku 1025 ndetse n’indi 9041 ihashyinguye by’agateganyo aho izimurirwa ku rwibutso rwa Bigogwe rwavugururwaga ubu rukaba rumaze kuzura.

Umubiri washyinguwe