Rubavu: Hatangijwe ku mugaragaro “ishuri ry’abayobozi”.

Mu Murenge wa Mudende hatangirijwe ku mugaragaro gahunda yiswe “Ishuri ry’abayobozi”, ahahuriye abayobozi mu byiciro bitandukanye bo mu Mirenge ya Bugeshi na Mudende. Iyi gahunda ihuza abayobozi bashyizweho n'abatowe guhera ku rwego rw'umudugudu. Ni ishuri rizagira uruhare mu kongerera ubushobozi abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage muri rusange.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, ari kumwe n’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, bagize komite ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, umuco, siporo n’urubyiruko bari bayobowe na Depite Rubagumya Furaha Emma. Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iri shuri, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yibukije abayobozi ko ubuyobozi ari inshingano z'umuntu ku giti cye zitangirana na we, ziharanira kuzana impinduka nziza mu mibereho, iterambere ndetse n'imitekerereze myiza mu bantu bayobora. Yagaragaje kandi ikiranga umuyobozi mwiza aho yagize ati: “kugira ngo ube uri umuyobozi mwiza ni uko ikibazo cyose kigaragara aho uri ugifata nk’icyawe ugaharanira kubona igisubizo.” Yasabye abayobozi guharanira gutanga serivisi nziza ku baturage birinda kubasiragiza.

Abayobozi mu byiciro bitandukanye mu Mirenge ya Mudende na Bugeshi

Isomo umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Bwana Mulindwa Prosper yatanze ryibanze ku gusobanukirwa umuyobozi uwo ari we n'inshingano zizanwa n'ubuyobozi. Umuyobozi w'akarere akaba yarashimangiye ko ubuyobozi atari umwanya umuntu afite, ahubwo ko ari inshingano ndetse n'ingaruka nziza umuntu agira ku bandi. Yibukije abayobozi mu nzego zose ko umuyobozi abazwa ibintu byose bibera aho ayobora. Mu biranga umuyobozi ngo harimo; gufata ingamba adategereje kubwirizwa, gushakira ibisubizo aho kubitangira raporo gusa, gufata inshingano ntashake urwitwazo, gutanga urugero rwiza abandi bakigana no gukorera abantu adaharanira inyungu ze bwite.

Depite Rubagumya Furaha Emma yabwiye abayobozi ko umuyobozi nyawe adafite inshingano zo kwikemurira ibibazo gusa ahubwo no gukemura ibibazo abandi bahura nabyo no gutanga ibisubizo. Yashimangiye ko umuyobozi mwiza agaragaza ibisubizo by’ibibazo bihari kandi akabera urugero rwiza abo bayobora. Iyi gahunda y’Ishuri ry’abayobozi, yatangijwe ku mugaragaro ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba izakorwa no mu tundi Turere tugize Intara.
Back