RUBAVU: Abaturage barasabwa kwirinda kwambuka umupaka mu nzira zitemewe.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François arasaba abaturage bo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe, Busasamana na Bugeshi ihana imbibi n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwirinda kwambuka umupaka banyuze mu nzira zitemewe.

Ibi Guverineri Habitegeko yabibasabye mu nama yakoranye nabo ku wa kabiri, tariki 09 Ugushyingo 2021, mu Murenge wa Cyanzarwe. Muri iyi nama yari yitabiriwe n’inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, abaturage baganirijwe kuri gahunda zitandukanye za Leta ndetse bakangurirwa kurushaho kwicungira umutekano.

Umuyobozi w’Intara yasabye abaturage b’iyi Mirenge ikora ku mupaka kwirinda guca mu kibaya kigabanya u Rwanda na Congo mu nzira zitemewe. Ati” ntihakagire umuntu wongera guhirahira aca muri iki kibaya mu masaha y’ijoro kuko bitazamugwa neza”. Yavuze ko abantu binjiza ibintu bitemewe mu Gihugu kandi banyuze mu nzira zitemewe bafatwa nk’abagambanyi. Havuzwe kandi ko abo bakora magendu bayishoramo urubyiruko bagiye guhagurukirwa.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj. Gen. Kagame Alexis, yabwiye aba baturage ko mu Gihugu cy’abaturanyi hakiri abantu bagishaka guhungabanya umutekano abasaba kuba maso bakora amarondo no gutangira makuru ku gihe. Uyu muyobozi kandi yavuze ko umupaka w’u Rwanda urinzwe neza yihanangiriza abantu bitwikira ijoro bambutsa magendu abasaba kubicikaho kuko bashobora gufatwa nk’abanzi b’Igihugu.

Muri iyi nama, Guverineri Habitegeko yabwiye abaturage ko hatanzwe icyifuzo cyo gushyiraho indi mipaka kugira ngo abaturage boroherezwe kujya bambuka ndetse n’uko Jeton (agapapuro kemerera abaturage kwambuka) yasubizwaho. Inzego zibishinzwe ku rwego rw’Igihugu zikaba ziri gusuzuma iki cyifuzo.

Abayobozi mu nzego z’ibanze mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe, Busasamana na Bugeshi, basabwe gukora urutonde rw’urubyiruko rwifuza gukora rwishyize hamwe kugira ngo bafashwe uko bishoboka kose ariko bave muri ibyo bikorwa bibi bya magendu bishyira ubuzima bwabo mu kaga.  

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, bitabira gahunda yo kwikingiza, bambara agapfukamunwa n’izindi ngamba zashyizweho. Yabasabye kandi kwitabira gutanga umusanzu wabo w’ubwisungane mu kwivuza ndetse na gahunda ya Ejo Heza izabagoboka bageze mu zabukuru.

Back