NYAMASHEKE: Igiterane cy’ivugabutumwa mpuzamatorero mu Murenge wa Kanjongo
None Tariki ya 24.6.2022, mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke hakomeje kubera Igiterane mpuzamatorero cy’Ivugabutumwa cyateguwe k’ubufatanye na Methodiste Libre mu Rwanda.
N’Igiterane gifite insanganyamatsiko igira ati “Uko Yesu yarari ejo, n’ubu niko ari kandi niko azahora iteka ryose”
Iki giterane cy’ivugabutumwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana HABITEGEKO Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, ndetse n’izindi nzego zitandukanye zikorere mu Karere ka Nyamasheke.
Hari kandi abahanzi b’ibyamamare batandukanye nka Theo BOSEBABIREBA, Liliane KABAGANZA, n’andi,
Hari kandi umuvugabutumwa David waturutse muri USA , ari nawe wabwirije muri iki giterane uyu munsi.

Abahanzi batandukanye basusurukije abitabiriye, bahimbaza Imana ku bw’imirimo n’ibitangaza ikora
Guverineri w’Intara mu butumwa yatanze yibukije abaturage ko umuryango ariwo shingiro remezo ry’Imbaga Nyarwanda, ko iyo ufite ibibazo n’Igihugu kigira ibibazo, akangurira abacyitabiriye kurwanya amakimbirane mu ngo.
Abibutsa kandi ko umuryango ari Ijuru rito iyo ubanye neza, ugahinduka umuriro utazima iyo ubanye mu makimbirane.
Mu gusoza gahunda y’uyu munsi , abateguye iki giterane cy'Ivugabutumwa mpuzamatorero muri Nyamasheke bashyikirije Cheque y’amafaranga 1.500.000 azishyurirwa abantu 500 ubwisungane mu kwivuza bo mu miryango itishoboye bo mu murenge wa Kanjongo.

Umuyobozi w’Intara yashimye uyu musanzu watanzwe n’aba bafatanyabikorwa avuga ko kubaka Umuryango ushoboye kandi utekanye ari ishingiro za bose