Nyamasheke: Hatangijwe icyumweru cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Ntara y’Iburengerazuba.
Kuri uyu wa 25 Werurwe 2025, mu Karere ka Nyamasheke niho hatangirijwe icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Ntara y’Iburengerazuba ku nsanganyamatsiko igira iti:”Twimakaze ihame ry’uburinganire dushyira umuturage ku isonga”. Ni icyumweru cyateguwe mu rwego rwo kugaragaza ibyagezweho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, kuzamura imyumvire ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Mu birori byo gutangiza iki cyumweru, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yagize ati:” Iyo tuvuze uburinganire, hagomba kumvikana ko ari amahirwe angana kandi asesuye ku bagore n’abagabo, ayo mahirwe akabafasha gukoresha uburenganzira bwa muntu n’ubushobozi bwabo mu kugira uruhare rungana mu bikorwa byose byihutisha iterambere ry’Igihugu n’umuryango.”

Bimwe mu bikorwa bigamije gukebura abantu ku kwita ku ihame ry’uburinganire mu iterambere ry’Igihugu bizakorwa muri iki cyumweru birimo; Kuganiriza imiryango ibana mu makimbirane, kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere, kubarura imiryango ibana idasezeranye, ibiganiro by’isanamitima ku bangavu babyariye iwabo, ubukangurambaga ku miryango ibana mu makimbirane kugira ngo yongere kubana neza ndetse n’ibiganiro n’abahagarariye amadini n’amatorero ku ruhare rwabo mu gukumira no gukemura ibibazo bibangamiye umuryango. Umuyobozi w’Intara akaba yarasabye abaturage kwitabira ibikorwa byateganyijwe no gukurikirana ibiganiro bizatangwa, Imidugudu n’amasibo basabwa gukomeza kugeza ku baturage gahunda zo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo.
Umugenzuzi mukuru w’ihame ry’uburinganire, Umutoni Gatsinzi Nadine yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana gahunda zose ziteganyijwe no kuzigira izabo ikaba gahunda ihoraho kugira ngo bifashe Intara gutera imbere hubahirizwa ihame ry’uburinganire, kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye nk’uko gahunda ya Leta y’imyaka 5 (NST2), ibiteganya. Yasabye kandi abatuye Intara guharanira no kubahiriza uburenganzira bw’abagize umuryango, kwita ku nshingano za buri wese, kwirinda icyadindiza inzira y’iterambere kugira ngo abantu bafatane urunana mu kwiyubakira igihugu kibereye buri wese.
Ibi birori byo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ihame ry’uburinganire mu Ntara y’Iburengeraziba byaranzwe n’imbyino, imikino itandukanye yigisha abaturage kubahiriza uburinganire n'ubwuzuzanye mu muryango, ubuhamya ku miryango yabaga mu makimbirane ndetse n’abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa biteza imbere.
