Nyabihu: PSF y’Intara yagabiye Inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abagize urugaga rw’abikorera #PSF mu Ntara y’Iburengerazuba, bateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko hibukwa abikorera bazize Jenoside, igikorwa cyabereye ku rwibutso rw’Akarere ka Nyabihu, mu Murenge wa Mukamira.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco wari umushyitsi mukuru mu ijambo rye, yavuze ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe imyaka 32 irashize, Leta y’ubumwe itangije urugamba rwo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda no kubaka u Rwanda buri wese yisanzuyemo, ruzira ivangura, amacakubiri kandi u Rwanda ruhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko uyu munsi igihugu cyiyubaka kandi n’abikorera bakaba baragize uruhare rugaragara mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, aho yagize ati: Mwe muri inkingi ya mwamba mu rugamba rwo kwigira, gutanga imirimo no guteza imbere Igihugu. Gusa uyu munsi turabibutsa ko uruhare rwanyu nk’abikorera mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda ari ingenzi cyane; iyo muhaye urubyiruko amahirwe yo gukora, muba muri gutanga icyizere cy’ejo hazaza h’u Rwanda hihuse; iyo mwubakira ku ndangagaciro y’ubunyangamugayo, mutanga serivisi zubaha uburenganzira bwa muntu, muba muri guhangana n’imizi y’amacakubiri.

Guverineri w'Intara, Ntibitura Jean Bosco yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Guverineri Ntibitura avuga ko kugeza ubu hakigaragara ibikorwa byo guhakana, gupfobya Jenoside no guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yasabye abikorera ubufatanye mu kwamagana abakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya n’abahakana Jenoside, ndetse n’undi wese waba akigaragarwaho ivangura icyo ryaba rishingiyeho cyose, abagoreka amateka n’abahohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; ati: Ibyo bikorwa bigayitse tugomba guhangana nabyo dufatanyije twese yaba inzego za Leta, abikorera, n’abaturage bose muri rusange.
Visi Perezida wa kabiri w’urugaga rw’abikorera ku rwego rw’Igihugu, Madamu Kamanzi Mukasahaha Diane, we yavuze ko n’ubwo abacuruzi bamwe bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ubu abikorera bakoze amahitamo adasubira inyuma yo kwiyubakira Igihugu kizira Jenoside, ati: dushyize hamwe tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twereke isi ikinyoma cyihishe inyuma y’imvugo zihembera urwango n’amacakubiri aganisha kuri Jenoside mu karere. Ubumwe bw’Abanyarwanda ni umutamenwa utanyeganyezwa n’abatatwifuriza ineza, intego yacu rero ni ukubumbatira ubwo bumwe no guharanira kuzaraga abadukomokaho Igihugu kitagira urwango, amacakubiri y’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abagize urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba baremeye abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyabihu aho babagabiye Inka 12.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabihu