Nyabihu: Mu gusoza icyumweru cy’icyunamo hashyinguwe imibiri 04 yabonetse.
Kimwe n’ahandi mu Gihugu, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Mata 2022, mu Karere ka Nyabihu, hasojwe icyumweru cy’icyunamo mu kwibuka ku nshuro ya 28, abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc akaba n’imboni ya Guverinoma muri aka Karere, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, Abasenateri, Abadepite, abaturage b’Umurenge wa Mukamira n’abandi bafite imiryango ishyinguye kuri uru rwibutso.

Mu ijambo rye muri uyu muhango, Minisitiri Mujawamariya Jeanne d’Arc yihanganishije imiryango y’abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ati: “ni ngombwa guhora twibuka kandi twiyubaka”. Yasabye kandi abaturage gutanga amakuru y’aho imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa iherereye kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Yasabye kandi abaturage kurwanya no kwamagana abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Yasabye abitabiriye uyu muhango gukomeza kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kubahumuriza no kubaba hafi.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, mu ijambo rye yashimiye Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME wari uziyoboye kuba zarahagaritse Jenoside zibohora Igihugu, ati”ubutwari bwabo nibwo butuma tubasha guterana tukibuka abacu bazize Jenoside”. Umuyobozi w’Intara yihanganishije Abarokotse Jenoside abasaba gukomeza kurangwa n’ubutwari mu kwiyubaka.Yasabye buri wese kwamaganira kure no kwitandukanya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, ahamagarira urubyiruko kurwana uru rugamba by’umwihariko.

Abaturage bari bitabiriye uyu muhango ari benshi
Perezida w’umuryango Ibuka mu Karere ka Nyabihu, Juru Anastase, yagaragaje ko mu cyahoze ari Komini Nkuli hishwe Abatutsi bagera ku 7645 ariko ngo kugeza ubu hakaba hari imibiri 1216 itaraboneka. Yasabye abaturage baba bazi aho iherereye gutanga amakuru kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro. Avuga ku mibereho y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Bwana Juru Anastase yagaragaje ko hari amazu yabo ashaje cyane, asaba Minisitiri kubakorera ubuvugizi kugira ngo ayo mazu ashobore gusanwa.
Urwibutso rwa Nyabihu rwubatse mu Murenge wa Mukamira, rukaba rushyinguyemo imibiri 2202, aho hari indi 04 yabonetse mu Mirenge yashyinguwe kuri uwo munsi.

Imibiri 04 yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro