Nyabihu: Hatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira niho kuri uyu 09 Ukwakira 2024, hatangirijwe ku rwego rw’Igihugu Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake aho urubyiruko bagaragaje ibikorwa bitandukanye bateganya gukora bigamije ubukangurambaga no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Atangiza ku mugaragaro uku kwezi, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yashimiye urubyiruko ku bikorwa byabo avuga ati: “Urubyiruko ni mwe duhanze amaso, mufite inshingano ikomeye yo kubaka u Rwanda kandi nimwe maboko y’Igihugu...hari cyizere igihugu kibafitiye kandi ntimuzagitatire”.

Umuyobozi w’Intara yagaragaje ko ibibazo byose byugarije Igihugu iyo urubyiruko rubigiyemo bikemuka. Muri ibi bibazo havuzwe ibijyanye no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo; kubakira abaturage batishoboye inzu n’ubwiherero, kurwanya imirire mibi, gusubiza abana ku ishuri n’ibindi. Abayobozi mu nzego zose bakaba barasabwe kwegera uru rubyiruko kugira ngo babafashe mu bikorwa bitandukanye. Ababyeyi nabo basabwe gukangurira abana babo b’urubyiruko kutaguma mu rugo ahubwo bakajya gufatanya n’abandi muri ibyo bikorwa.

Guverineri Dushimimana Lambert

Umuyobozi Mukuru muri MINALOC ushinzwe ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, Bwana Kubana Rishard we yabwiye urubyiruko ko gukunda Igihugu ari ibikorwa buri wese akaba afite icyo yakora. Yagaragaje ko uku kwezi kuzarangwa n’ibikorwa bitandukanye harimo ubukangurambaga n’ibindi bikorwa bifatika.

Uku kwezi kw’ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake gufite insanganyamatsiko igira iti: Urubyiruko rw’abakorerabushake: nta kudohoka mu bikorwa bishyira umuturage ku isonga.  Mu bikorwa biteganyijwe muri uku kwezi harimo; Gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwicungira umutekano barwanya ibyaha, kwirinda impanuka zo mu muhanda, kugira isuku, gushishikariza abaturage kwitabira gahunda ya Ejo Heza, kuboneza urubyaro no kwirinda ibyorezo bya Mpox na Maburg. Mu bikorwa bifatika, uru rubyiruko ruteganya kubakira abatishoboye inzu n’ubwiherero, kubaka uturima tw’igikoni, kurwanya isuri, gukora amaterasi, gutera ibiti no kubungabunga ibidukikije muri rusange.

Gutangiza ukwezi k’urubyiruko rw’abakorerabushake muri Nyabihu byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo, gutunganya imihanda, gusibura inzira z’amazi, kubaka inzu y’umuturage utishoboye no gukora uturima tw’igikoni. Hasuwe kandi ikigo mbonezamikurire y’abana bato #ECD cya Kabyaza mu Murenge wa Mukamira.

Abayobozi bafatanyije n'urubyiruko kubaka akarima k'igikoni

Umuyobozi mukuru muri MINALOC, Richard Kubana

Back