Ngororero:Hibutswe abazize Jenoside bashyinguye ku rwibutso rwa Ngororero.

Ku rwibutso rwa Ngororero habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30, Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rwibutso ruri ahahoze ari ingoro ya MRND yatwikiwemo imbaga y’Abatutsi bari bahahungiye ruruhukiyemo inzirakarengane zigera ku  8477.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert mu ijambo rye yashimiye ubuyobozi bw'Igihugu bwubatse u Rwanda rushya ruzira amacakubiri rwuje ituze n'amahoro bituma abarutuye babayeho neza kandi rukagendwa n'amahanga, yagize ati: “Imyaka 30 irashize hatangiye urugamba rwo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda no guhangana n’ingaruka zatewe na Jenoside, hubakwa u Rwanda buri wese yiyumvamo, u Rwanda ruzira ivangura n’amacakubiri”.

Umuyobozi w’Intara yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba buri wese kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba kuba inshingano ya buri wese.

Yasabye by’umwihariko urubyiruko kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rushya bitandukanya n’ikibi icyo aricyo cyose. Abaturage nabo basabwa kuba hafi abarokotse no kugaragaza ahakiri imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro.

Mu buhamya bwatanzwe na Rurangwa Appolinaire warokotse Jenoside, yavuze ku nzira y'umusaraba yanyuzemo we na bagenzi be bahigwagwa n'abicanyi, ashimira ingabo zatumye barokoka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu bwatumye biyubaka ubu bakaba batanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry'u Rwanda.

Perezida w’umuryango Ibuka mu Karere ka Ngororero, Ntagisanimana Jean Claude, nawe yashimiye Leta y’u Rwanda ku byakorewe abacitse ku icumu muri iyi myaka 30 ishize, aboneraho gutanga ibyifuzo birimo; kuvugurura urwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero mu rwego rwo guhesha agaciro abahashyinguye, Gusana amazu y’abarokotse ashaje cyane, kongera inkunga y’ingoboka ihabwa abarokotse Jenoside batishoboye; kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca ku mitungo y’abarokotse igomba kwishyurwa no gufata abakatiwe n’inkiko Gacaca bakarangiza ibihano bahawe. Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba akaba yarabijeje ubuvugizi kuri ibyo bibazo byose byagaragajwe.

Perezida wa Ibuka muri Ngororero Ntagisanimana Jean Claude

Rurangwa Appolinaire warokotse Jenoside

Abavandimwe n'inshuti bunamiye abazize Jenoside

Back