Ngororero: Ubuyobozi burasabwa guhagurukira ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, HABITEGEKO François arasaba abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Ngororero guhagurukira ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko. Ibi umuyobozi w’Intara yabibasabye mu ruzinduko yakoreye muri ako Karere ari kumwe n’abagize inama y'umutekano itaguye y’Intara aho basuye ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Mirenge ya Muhororo na Gatumba.
Mu biganiro yagiranye n’abayobozi bahagarariye ibyiciro bitandukanye muri iyo Mirenge,
Guverineri Habitegeko yavuze ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari burimo guteza ibibazo kuko bwangiriza ibidukikije aho gucukura nabi bisiga imisozi yambaye ubusa bigatera isuri isenya amateme n’imihanda. Yagize ati: “Dukeneye amabuye y’agaciro kugira ngo adufashe mu iterambere ryacu n’iry’Igihugu mu gihe bikozwe neza, ariko iyo bikozwe nabi bitera ingaruka ku Gihugu cyacu”.
Yasabye abayobozi ku nzego zose muri aka Karere kubikurikirana aba bantu bacukura mu kajagari bagahanwa.

Mu nama, hafashwe ingamba zo kubarura abaturage bose bakora ubucukuzi no kubabumbira mu makoperative, kubahugura,kubafasha kugirana amasezerano y'akazi na sosiyete zicukura mu buryo bwemewe no gukurikirana ko imibereho mu ngo zabo ihinduka. Hasabwe ko inzego zose z'ubuyobozi muri ako Karere zisinya imihigo yo kurwanya ubucukuzi bw'akajagari.
Abayobozi b’inzego zibanze, iz'umutekano na sosiyete z’ubucukuzi basabwe kuzajya bafatanya ubugenzuzi kandi bagahura buri gihe baganira ku bibazo biri mu bucukuzi.
Akarere kasabwe gushyira muri gahunda y'igenamigambi uburyo bwo gusubiranya ibirombye byacukuwemo amabuye haterwamo ibiti n’imigano.

Uretse ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro abari mu nama baganirijwe kandi no ku zindi gahunda z’iterambere ry’abaturage cyane ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo kubakira abatishoboye, kurwanya umwanda, gusubiza mu ishuri abana baritaye, inda ziterwa abana n’ibindi.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj.Gen. Alexis KAGAME yagaragaje ko n’ubwo mu Karere hari umutekano ariko umutekano mu buryo bwagutse utagerwaho umuturage abayeho nabi, yaburaye, adafite aho aba; asaba ubuyobozi bw’Akarere kurushaho gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere bwasabwe gusubizaho gahunda yo kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage mu nteko zabo hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Muri iyi nama kandi hamenyeshejwe ko Akarere ka Ngororero kari mu Turere twemerewe ishwagara kubera ubutaka bw’aho busharira, abayobozi basabwa gukangurira abaturage kwiyandikisha muri gahunda ya “smart nkunganire” kugira ngo bongere umusaruro w'ubuhinzi.