NGORORERO: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko arasaba abagore gutinyuka gukora imishinga ibyara inyungu.

wizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umugore ni uw’agaciro”. Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Igihugu n’Intara bayobowe na Perezida w’umutwe w’Abadepite, Madamu Kazarwa Gertrude.

Mu ijambo rye Perezida w’umutwe w’Abadepite yashimiye abagore ndetse n’abagabo ku ruhare rwabo mu kubaka no kwita ku muryango, ati: “Ubufatanye mubwimakaze mu bikorwa bitandukanye bireba ubuzima bw’Igihugu, haba mu bukungu imibereho myiza ndetse n’imiyoborere.” Yakomeje agaragaza ko n’ubwo ibyagezweho ari byinshi kandi byiza urugendo rukiri rurerure kuko ngo hakiri imbogamizi zikibangamiye iterambere ry’umuryango zirimo; kuba hakiri umubare munini w’abagore badafite akazi gahemberwa, umubare muto w’abagore bashobora kwihangira imirimo ibyara inyungu; kuba abagore bataratinyuka mu gukorana n’ibigo by’imari, abana bata ishuri ndetse n’abangavu baterwa inda.

Madamu Kazarwa Gertrude yavuze ko Abagize ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko ku bufatanye n’izindi nzego bari gushakira hamwe umuti urambye kuri izo mbogamizi. Yaboneyeho gushishikariza abagore n’abakobwa ndetse n’abahungu; gutinyuka gukora imishinga ibyara inyungu ituma babasha kwiteza imbere no kwigira kw’imiryango yabo.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba nawe yashimiye intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umuryango. Yagarutse ku bikorwa bibi bibangamiye umuryango bikwiye gufatirwa ingamba, ibi birimo; ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane mu miryango, imiryango ibana itarasezeranye ndetse na bamwe batumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Yasabye ubufatanye bw’inzego zose mu kurwanya ibi bikorwa bibi aho yagize ati: “Dufatanyije buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, twita ku gukumira ibibangamiye umuryango nyarwanda bitureba twakubaka umuryango ushoboye kandi utekanye”.

Perezida w’Inama y’igihugu y’abagore, Irajyambere Belancille, yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwasubije abagore agaciro bakaba bisanga mu nzego zose n’ubuzima by’igihugu, ati: “Natwe abagore dufite ingamba zo kwihutisha iterambere ry’Igihugu (NST2), dukora cyane twihuta kurushaho mu iterambere.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo; koroza imiryango ititishoboye, gutanga ibigega bifata amazi ndetse n’amashyiga ya kijyambere. Hamuritswe kandi bimwe mu bikorwa bifasha umugore kwiteza imbere harimo iby’ubuhinzi, ubworozi n’ubukorikori.Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 50 naho ku rwego rw’isi ukaba wizihijwe ku nshuro ya 53.

Back