NGORORERO: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’abaturage kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri gahunda y’icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 10 Mata 2026; Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Ngororero muri iki gikorwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero.             Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kuvana amasomo mu mateka mabi u Rwanda rwahuye nayo, biturutse ku bukoloni n’ubutegetsi bubi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri, ari inshingano Abanyarwanda bahisemo kandi bazakomeza kuzirikana. Yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, abizeza ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi no kubashyigikira nk’uko isanzwe ibikora.

Abaturage bitabiriye igikorwa cyo kwibuka

Minisitiri w’Intebe yagaragaje kandi ko iki cyumweru cy'icyunamo ndetse n'iminsi 100 yo Kwibuka, bikwiye kubera abanyarwanda umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma bareba aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, ndetse bagafata n’ingamba zo gukomeza guhangana no gutsinda icyo ari cyo cyose cyashaka kongera gusenya u Rwanda. Yaboneyeho na none gushimira ingabo zabohoye igihugu aho yagize ati: “Mu gihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tunaboneraho umwanya wo kongera gushimira ingabo za FPRINKOTANYI zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Izi ngabo zari zigizwe n’abasore n’inkumi bemeye gutanga ubuzima bwabo kugira ngo barokore Abatutsi banabohore Igihugu, mu gihe isi yose yari yatereranye u Rwanda. Ubutwari bwabo tuzahora tubuzirikana.”

Kuri iyi nshuro ya 32 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, insanganyamatsiko igira iti “Kwibuka twiyubaka”; hakaba hishimirwa ko Igihugu gikomeje urugendo rwo kwiyubaka mu nzego zose, aho Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa n’agaciro k’ubuyobozi bwiza ndetse no kuba mu Gihugu kirangwamo amahoro n’umutekano kandi giharanira gushyira umuturage ku isonga. Minisitiri w’Intebe avuga ko uburyo nyabwo bwo kwiyubakira Igihugu ari ugukomeza kwihesha agaciro binyuze mu kwitabira umurimo, kunoza ibyo dukora, hongerwa umusaruro wabyo no guharanira kwigira kuko ngo nk’uko byagaragaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, akimuhana kaza imvura ihise.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwasabwe kurushaho kugira uruhare mu guhangana n’ingengabitekezo ya Jenoside n’abayikwirakwiza bifashishije uburyo butandukanye cyane cyane imbuga nkoranyambaga. Ababyeyi nabo bibukijwe ko bafite inshingano ikomeye yo guhora batoza abana babo indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, no kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu miryango yabo mu rwego rwo gukomeza kubaka Igihugu cyiza. 

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 14, aho izi nzirakarengane zari zarahungiye mu nyubako yari Ingoro ya Muvoma kuva mu 1990, muri Jenoside yo mu 19994 zikaza kwicwa urw’agashinyaguro n’interahamwe ndetse n’abasirikare.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero

 

Back