Ngororero: Hatangirijwe gahunda ikomatanyije y’inyunganiramirire ku babyeyi batwite.
Ku kigo nderabuzima cya Kabaya mu Karere ka Ngororero, ku wa 17 Mutarama 2024, hatangirijwe ku rwego rw’Igihugu gahunda ikomatanyije y’inyunganiramirire ku babyeyi batwite bahabwa ibinini bya Vitamini n’imyunyungugu ndetse no kugeza ku baturage imirongo migari y’Igihugu ku mirire y’abana biga, ingimbi n’abangavu.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubuzima, Nsanzimana Sabin wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko u Rwanda rwahagurukiye ikibazo cy’igwingira mu bana, asaba inzego zose ubufatanye kugira ngo ikibazo gikemurwe. Yashimiye Akarere ka Ngororero kuba karagabanyije imibare y’igwingira cyane ko kari mu Turere 10 twa mbere mu gihugu twari dufite igwingira riri hejuru. Minisitiri w’ubuzima kandi yasabye ababyeyi kwitabira no kubahiriza iyi gahunda nshya yo gufata ibinini bya vitamin n’imyunyungugu kugira ngo ubuzima bwabo n’ubwabana babo bumere neza.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, we yagaragaje ko ingamba zafashwe mu Ntara y’Iburengerazuba zigamije kurwanya igwingira n’imirire mibi zigenda zitanga umusaruro aho ubushakashatsi bwo muri 2020 bwagaragaje ko igwingira mu Ntara ryavuye kuri 45% rikagera kuri 40%; muri uyu mwaka wa 2024 hakaba hari icyizere ko imibare izagera kuri 19%.

Muri iki gikorwa hasobanuwe kandi ku bijyanye n’imirongo ngenderwaho ku mirire y’abana, abangavu n’ingimbi ireba abana guhera guhera ku myaka 06 – 11 ndetse n’ingimbi kuva ku myaka 12- 19. Iyi mirongo migari ikaba igamije gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zita ku mirire y’abana, ingimbi n’abangavu mu Rwanda kugira ngo babone intungamubiri zituma bakura neza. Muri iyi gahunda hazaba ibikorwa byo kwigisha abangavu n’ingimbi ibijyanye n’indyo yuzuye bakayimenya ubwabo, bakaba bafata umurongo w’ibyo bagomba kurya nibyo batagomba kurya hakiyongeraho n’ibijyanye n’isuku n’isukura. Iyi mirire y’abangavu n’ingimbi ngo ni ngombwa cyane ko abana babonye indyo yuzuye kandi ikwiye bakura neza kandi bakomeye haba mu mubiri no mu bitekerezo, bakiga neza mu ishuri bagatsinda barangiza ishuri bagashobora kubona akazi bakiteza imbere, bateza imbere n’Igihugu.
Iki gikorwa cyo gutangiza gahunda ikomatanyije y’inyunganiramirire ku babyeyi batwite kikaba cyararanzwe no gutera imboga mu karima k’igikoni ndetse no gutera ibiti by’imbuto ziribwa ku rwunge rw’amashuri rwa Kabaya mu Murenge wa Kabaya. Uretse Minisitiri w’Ubuzima, na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe imikurire y’abana, Ingabire Assumpta, abahagarariye UNICEF, RBC n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero.

Abayobozi batera imboga mu karima k'igikoni