Ngororero: Guverineri Ntibitura Jean Bosco arashimira JADF Isangano ku bikorwa byayo.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yafunguye ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere b’Akarere ka Ngororero bibumbiye muri #JADF Isangano rigamije kwimakaza umuco wo kugaragariza abaturage ibibakorerwa aho yashimiye aba bafatanyabikorwa ku ruhare rwabo mu iterambere ry’Akarere.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’Intara yavuze ko icyarekezo cy’igihugu muri 2050, ari ukuba u Rwanda rufite abaturage bafite imibereho myiza n’icyo binjiza kigaragarabakura mu byo bakora ku buryo umusaruro mbumbe imbere mu gihugu uzagera ku madolari ya Amerika 12476, uvuye ku 1040 uriho ubu. Yagaragaje ko kugira ngo Igihugu kizagere ku ntego cyihaye muri iki cyerekezo 2050, ari uko buri Karere, buri muturage abigiramo uruhare. Umuyobozi w’Intara yasabye kandi abaturage ubuyobozi n’abaturage ba Ngororero kubyaza umusaruro amahirwe ahari, ati: “muri aka Karere hari amahirwe menshi, mugomba kuyabyaza umusaruro, mwegera abafatanyabikorwa babereka ibyo bakora kandi namwe mugatanga uruhare rwanyu mu byo babasaba kugira ngo mushobore gufatanya muri rwa rugendo rw’iterambere.”  

Abafatanyabikorwa berekana ibikorwa by'ubuhinzi bageza ku baturage

Guverineri w’Intara yasabye kandi abagize JADF Isangano gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa birimo; gahunda yo gufasha abaturage kwikuara mu bukene, guhanga imirimo mishya by’umwihariko ku rubyiruko n’abagore, kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Hari kandi gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage no kwita ku bikorwa remezo birimo iby’amazi, amashanyarazi n’imihanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yagaragaje ko ibikorwa bya JADF Isangano mu Karere bifite ingengo y’imari ingana na 10,7492,55313 Frw; amafaranga amaze gukorehwa akaba agera kuri 10,313,84862 Frw. Umuyobozi w’Akarere yashimiye abafatanyabikorwa ku byo bamaze kugeza ku iterambere ry’Akarere no gukomeza gukura abaturage mu bukene. Mu bikorwa byagezweho harimo; kugeza amazi meza mu Mirenge itandukanye y’Akarere, kurwanya ibiza no kubakira abasenyewe n’ibiza.  

Hari kandi gutanga amahugurwa ku baturage mu guteza imbere ubuhinzi no kongera umusaruro, gukora amaterasi ndinganire mu Mirenge itandukanye. Abafatanyabikorwa na none bubatse ibiraro byo mu kirere mu gukemura ikibazo cy’abaturage batwarwaga n’imigezi mu bihe by’imvura nyinshi, kubaka ivuriro riciriritse (Health Post), mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Matyazo, kubaka inzu y’ababyeyi (Maternité), mu Kagari ka Gasiza, Umurenge wa Muhanda no guhangana n’ikibazo cyo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana. 

Back