Ngororero: Guverineri Ntibitura Jean Bosco arasaba abaturage kurushaho kubungabunga umutekano.
Guverineri Ntibitura Jean Bosco (uwa kane uhereye ibumoso)
Guverineri w’Intara, y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco ari kumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara, ku wa 12 Kanama 2025, yifatanyije n’abaturage b’Imirenge ya Ngororero na Kageyo mu Nteko y’abaturage yabereye kuri Stade y’Akarere ka Ngororero.
Mu ijambo yagejeje kuri aba baturage, yavuze ko ubuyobozi ku nzego zose bufite inshingano zo kubegera, kubaha serivisi nziza no kubakemurira ibibazo. Ati: “inshingano z’ibanze ku bayobozi ni ukwegera abaturage no kubakemurira ibibazo”. Yagaragaje ko hari bikorwa byinshi by’amajyambere abaturage bagejejweho, avuga ko n’ibitarabageraho mu bihe biri imbere bizabageraho. Umuyobozi w’Intara yaboneyeho gukangurira abaturage kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside no kugaragaza ababa babashyigikiye.
Guverineri Ntibitura yasabye kandi abaturage kurushaho kubungabunga umutekano, bakagira uruhare mu gutanga amakuru ku muntu wese winjiye mu Mudugudu utanzwi, kugira ikayi y’umudugudu no kugira amarondo akora neza. Abaturage basabwe kwitabira umurimo, gukora cyane kugira ngo bashobore kwiteza imbere. Ati: ”Umutekano wa mbere ugomba guhera mu muryango kandi niwo shingiro ry’igihugu”. Abaturage ba Ngororero kandi basabwe kwirinda ibihungabanya umuryango ari nabyo bihungabanya umutekeno w’Igihugu birimo; Amakimbirane mu ngo, gucana inyuma kw’abashakanye no kutita ku nshingano z’ababyeyi. Mu bindi bihungabanya umuryango havuzwe ibibazo bijyanye n’irangamimerere aho usanga abana batanditse mu bitabo by’irangamimerere; abantu babana batarasezeranye byemewe n’amategeko ndetse n’ababyeyi batererana abana babo.

Guverineri w’Intara yabwiye abaturage ko hari gahunda zitandukanye zabashyiriweho hagamijwe kubafasha zirimo VUP, Gira Inka, kurwanya igwingira n’imirire mibi mubana, gukemura ibibazo bibangamiye umuryango (HSI), n’izindi, abasaba kumva ko imfashanyo zitazahoraho bagomba guhera kuri izo mfashanyo bahabwa bakizigamira ndetse bakitabira no gutanga umusanzu wabo w’ubwisungane mu kwivuza no kwizigamira muri Ejo Heza.
Umuyobozi wa w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj. Gen. Nkubito Eugene kimwe n’umuyobozi wa Police mu Ntara, CP Emmanuel Hatari bagaragaje bimwe mu bibazo biteza umutekano muke mu Karere ka Ngororero birimo; ubujura, ubusinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ndetse no kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, abaturage bakaba barasabwe kubyirinda. Abaturage basabwe kandi gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda, kwirinda abantu babayobya bababwira amakuru y’ibihuha, kwitabira gahunda za Leta; kujyana abana bose ku ishuri, kurinda ibikorwa no kubungabunga ibidukikije.
