Ngororero: Ba Mutima w’urugo barasabwe kugira uruhare mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore, kuri uyu wa 08 Werurwe 2023, ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba byabereye mu Karere ka Ngororero aho Guverineri w’Intara yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kavumu.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu munsi

 Ni ibirori byabimburiwe no kugaburira abana indyo yuzuye mw'irerero UMUCYO rya Murimba muri uyu Murenge wa Kavumu harererwa abana bagera kuri 35, ndetse no gusura ibikorwa abari n’abategarugori bagezeho bibateza imbere aho beretswe umusaruro wavuye mu buhinzi n’ibikorwa by’ubukorikori bakora.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Fraçois mu ijambo rye, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, wahaye abagore ijambo cyane ko aribo beshi mu Gihugu, ati:”nta terambere rero ryashoboka riheje umubare mwishi w’abaturage mu Gihugu”.

Ahereye ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti: Ntawe uhejwe: guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire; yagize ati:”Ikoranabuhanga ni ngombwa mu buzima, rirakora mu mutekano tugatangira amakuru ku gihe, rirakoreshwa mu buhinzi n’ubworozi nko mu ikoranabuhanga rya smart nkunganire, mu bucuruzi mu kwishyurana, mu mashuri, mu buzima no mu mitangire myiza ya serivisi… ntabuzima bw’Igihugu utasangamo ikoranabuhanga”.

Yavuze ko ari ngombwa kuzirikana uyu munsi mpuzamahanga w’umugore abantu bishimira ibyo bagezeho no gufata ingamba zo kubisigasira ndetse no guhanga ibindi byiza.

Umuyobozi w’Intara yagaragaje ko n’ubwo uyu munsi wizihizwa, hari imbogamizi zigihari ku iterambere ry’umuryango. Muri izi nzitizi harimo amakimbirane yo mu muryango, aya makimbirane akaba afite impamvu muzi ziyatera zirimo ubusinzi.

Nk’uko byasobanuwe na Guverineri w’Intara, mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare muri 2019-2020, Akarere ka Ngororero kagaragayemo ubusinzi bukabije aho abaturage banywa inzoga cyane ndetse n’ubuziranenge bwazo bukaba bukemangwa. Muri ubu bushakashatsi kandi ngo hagaragajwe ko muri Ngororero harimo abaturage benshi bafite indwara zitandura (Diyabete, Kanseri, Umuvuduko w’amaraso..) igiteye inkeke kandi ni uko benshi bazifite batazi ko  bafite icyo kibazo gishobora kuba giterwa n’izo nzoga zidafite ubuziranenge. Guverineri Habitegeko akaba yarasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’ubuzima gukora ubukangurambaga bwimbitse mu baturage kugira ngo bamenya uko barinda ubuzima bwabo.

Abari n'abategarugori bagaragaje ibikorwa byabo by'ubuhinzi

Mu bindi bibazo biri muri aka Karere, ni iby’abaturage badafite icyo kurya bigatera abana babo kurwara bwaki cyane ko aka Karere ariko kaza ku isonga mu kugira  abana benshi bagwingiye mu Ntara. Ba Mutima w’urugo bakaba barahawe umukoro wo kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Intara, Kayitesi Dative we mu ijambo rye yagize ati; ”Tubabazawa na bagenzi bacu bumvise uburinganire nabi bakaba batinda mu kabari bitabakwiriye”, yongeyeho ko abagore batagikeneye gusunikwa ko ahubwo baharanira kwigira bakora cyane.

Gutangiza gahunda “umuganura w'umwana”

Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Karere ka Ngororero byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo, gutangiza gahunda nshya yo kurwanya imirire mibi n'igwingira yiswe "umuganura w'umwana" yateguwe n'Akarere ka Ngororero.

Guverineri ashyikiriza umuturage telefoni

Iyi gahunda irimo abafatanyabikorwa batandukanye, harimo abakozi b’Akarere bakusanyije inkunga igera kuri miliyoni 7 zo kunganira amarerero ari mu Karere ndetse n’abagize Inama Njyanama y'Akarere batanga inkunga y'ibiribwa n'amata mu marerero. Hari kandi n’abandi bafatanyabikorwa  barimo imishinga PRISME/HEIFER International, ARECO Rwanda Nziza, Garden for Health International, Spout of Water batanze ibikoresho n’amatungo magufi ku baturage. Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba nabwo bwatanze telefoni zigezweho 12 ku bayobozi b’Utugari n’Imidugudu, Abajyanama b’ubuzima babaye indashyikirwa mu kurwanya imirire mibi, gutanga ubwisungane mu kwivuza n’imiryango yumvise inama yagiriwe ikareka amakimbirane. Hanatanzwe kandi impamyabumenyi ku banyeshuri b'abakobwa 35, batwaye inda z’imburagihe bigishijwe imyuga ku ishuri ry’imuga rya Hindiro.  

Guverineri w'Intara y’Iburengerazuba yashimiye abafatanyabikorwa bahuriza hamwe imbaraga mu kurwanya imirire mibi n'igwingira no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ashimira kandi ba Mutima w’urugo bakataje mw'iterambere  baharanira imibereho myiza y'imiryango yabo asaba abaturage bose kubafatiraho urugero.

Abategarugori bahawe amashyiga ya Rondereza

Back