Murambi: Abaturage barasabwa kurushaho kubungabunga ibidukikije.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore wabereye ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Murambi, abaturage basabwe kurushaho kubungabunga ibidukikije. Ni umuhango witabiriwe kandi na Senateri Niyomugabo Cyprien, Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano.

Guverineri Habitegeko François (i bumoso) na Senateri Niyomugabo Cyprien (i buryo)

Mu ijambo rye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, wahaye umugore ijambo, agaragaza ko abagore bafite uruhare rufatika mu iterambere ry’Igihugu n’Intara y’Iburengerazuba by’umwihariko, bakora ibikorwa bigamije kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Umuyobozi w’Intara yavuze ko n’ubwo hari ibyakozwe ngo haracyari ibibazo bikigaragara birimo amakimbirane yo mu muryango aya akaba ariyo nyirabayazana y’ibindi bibazo birimo imirire mibi ku bana, abana bata ishuri n’ubuzererezi, asaba abaturage kongera gutekereza uburyo bakubaka umuryango ukomeye kandi utekanye.

Yagize ati:”Twongere dutekereze tuvuga tuti; ni gute twakongera kubaka umuryango ukomeye kandi utekanye? Abagore dufatanyije n’abandi ibi tubigire umukoro, tubanze tumenye ngo imiryango ibana mu makimbirane ni iyihe, noneho mu mugoroba w’umuryango tubigishe babane neza. Kurwanya bwaki, ingo zifite umwanda, abatagira ubwiherero, ababana n’amatungo ibi nk’abagore tubigire imihigo yacu”.

Abagore ba Murambi bagaragaje ibikorwa byabo

Avuga ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti:”Uburinganire n’ubwuzuzanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”; Guverineri habitegeko, yagaragaje ko umuntu agomba kubana neza n’ibidukikije, iyo bitabaye ibyo bimugiraho ingaruka; asaba abaturage ba Murambi gucika ku bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe mu migezi aribyo bitera isuri.

Senateri Prof. Niyomugabo Cyprien avuga kuri iki kibazo cy’iyangirika ry’ibidukikije, nawe yasabye abaturage kubungabunga ibidukikije barwanya isuri mu mirima yabo, bakora amaterasi, birinda gutema amashyamba n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kuko aribyo bitera imihindagurikire y’ibihe.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore muri Murambi byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo koroza amatungo magufi n’amaremare abaturage batishoboye, kubaha ibigega bifata amazi no gusezeranya imiryango 30 yabanaga mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Back