Mu Karere ka Rubavu hashyizweho “Umunsi w’Inka”.
Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi hatangirijwe ku rwego rw’Akarere gahunda nshya yiswe, “Umunsi w’Inka”. Ni igikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco ahahuriye abaturage b’Imirenge ya Mudende na Bugeshi.
Nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Mulindwa Prosper abitangaza, hashyizweho uyu munsi mu Karere kose mu rwego rwo kugira ngo buri wese ayitekerezeho, hasuzumwe ibibazo biri muri gahunda ya Girinka, ariko na none hashimirwe abaturage bahisemo gushyigikira gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME yo kugeza inka ku miryango itarashobora korora.
Yakomeje agira ati: “Twahisemo ko uyu munsi w’Inka uzajya uba buri gihembwe kugira ngo turusheho gukorera mu mucyo muri gahunda ya Girinka, aho tuzajya tubarura imitavu yose hanyuma igihe izaba igeze kwitura nk’uko amabwiriza abiteganya zose tukazizana mu ruhame tukaziha abo zigenewe, abaturage bakifatanya na bagenzi babo binjiye mu muryango w’aborozi”.Kuri uyu munsi w’Inka kandi, ubuyobozi bw’Akarere buzajya bushimira aborozi babimazemo igihe boroje imiryango myinshi, hashimirwe abaturage bafashe inka neza kurusha abandi zikagera igihe cyo kwitura. Ni ibikorwa byinshi bizajya bihurizwa muri uyu munsi umwe mu kwisuzuma kandi hagakosorwa ibitaragenze neza.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, atangiza iyi gahunda yagaragaje ko uyu munsi w’Inka ufite icyo usobanuye mu muco nyarwanda, ati: ”uyu munsi ugaragaza y’uko inka ifite agaciro gakomeye cyane mu muco nyarwanda kuko inka ari ikimenyetso cy’imibanire myiza, ikimenyetso cy’ubukungu ariko by’umwihariko ni ikimenyetso cy’uko Akarere gashyigikiye gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME ya Girinka aho umuturage wese agomba kubaho neza ndetse bigatangirira ku kugira inka kugira ngo abe arwanyije imirire mibi kandi agire n’ubukungu, agire iterambere rirambye”.
Yagaragaje ko Akarere ka Rubavu kabaye intangarugero muri iki gikorwa, n’ubwo inka zisanzwe zitangwa muri gahunda ya girinka, ariko ngo kuba barafashe umunsi nk’uyu mu Karere kose ari ikimenyetso cy’uko nk’abayobozi nabo bumvise iyi gahunda kandi bakayikundisha abaturage. Umuyobozi w’Intara yasabye abahawe inka n’abazihawe kera kuzazifata neza zikabateza imbere. Uyu munsi wizihirijwe mu Mirenge yose igize Akarere hatangwaa inka 57. Mu Mirenge ya Mudende na Bugeshi hatanzwe inka 08, hatangwa kandi igihembo ku baturage babiri bafashe neza inka bahawe muri gahunda ya Girinka bakoroza n’abandi.

Abaturage borojwe muri gahunda ya Girinka