Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangije umushinga wo kubaka uruganda rutunganya Gaz.

Ku wa Kane taliki ya 18 Kanama 2022, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa uruganda rucukura rukanatunganya Gaz icukurwa mu Kiyaga cya Kivu yitezweho gukemura ikibazo cy’ibura n’ihenda rya Gaz yifashishwa mu guteka no mu bindi bikorwa bikenera ingufu.

Uru ruganda rugiye kubakwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’Ikigo Gasmeth Energy Ltd, mu Murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba.

Ni Gaz izaba yitwa CNG (Compressed Natural Gas) ikaba izasimbura mazutu, peteroli na LGP (Liquefied petroleum gas) imenyerewe gutumizwa mu mahanga.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yavuze ko gukoresha Gaz kandi ihendukiye Abanyarwanda bizafasha mu kugabanya ikoreshwa ry’inkwi nk’uko biri muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere rirambye.

Yagaragaje ko uyu mushinga uzafasha u Rwanda kwihaza ku bijyanye n’ingufu ndetse na Gaz yatumizwaga mu mahanga.

Minisitiri w’Intebe ati "Uru ruganda rurateganya gutanga izindi ngufu zizakoreshwa mu ngo, ibintu bizatuma tugera ku ntego yo gucanira Abanyarwanda ku kigero cya 100% mu mwaka wa 2024."

Yakomeje agira ati "Guverinoma y’u Rwanda yishimiye kandi ko uru ruganda ruzatanga ingufu zikoreshwa n’ibinyabiziga bityo iyi Gaz ikazasimbura peteroli na lisansi byangiza ikirere n’ibidukikije muri rusange."

Minisitiri w'Intebe (i buryo) ari kumwe n'umuyobozi wa Gasmeth

Umushinga wose uteganyijwe kuzatwara akayabo ka miliyoni $530. Stephen Tierney uyobora Gasmeth avuga ko kugeza ubu ingano ya Gaz iri mu Kiyaga cya Kivu ari nyinshi kandi igenda yiyongera umunsi ku munsi.

Uru ruganda rugiye kubakwa n’Ikigo Gasmeth cyasinyanye amasezerano y’imyaka 25 na Leta y’u Rwanda yo gutunganya gazi Kiyaga cya Kivu, biteganyijwe ko uzatangira gutanga umusaruro mu 2024.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

Imirimo yo kubaka uru ruganda izamara imyaka 2.

Back