Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasuye Intara y’Iburengerazuba.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuva ku wa 19 – 22 Gicurasi 2021, yagendereye Intara y’Iburengerazuba aho yasuye Uturere twa Ngororero, Nyabihu, Rubavu, Nyamasheke na Rusizi.
Uru ruzinduko rwari rugamije gusura ibikorwa n’imishinga y’amajyambere ndetse no kwirebera ibibazo bimwe na bimwe bigaragara n’uburyo byashakirwa umuti.
Mu Karere ka Ngororero, Minisitiri Gatabazi yasuye imihanda n’amateme byangijwe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye uyu mwaka wa 2021, n’iyaguye mu mwaka washize wa 2020.
Nyuma yo gusura iyi mihanda, hemejwe ko MINALOC, MINEMA n’Akarere bafatanya gutegura inyandiko igaragaza ibikenewe kugira ngo iyi mihanda isanwe ,bigashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo hashakishwe amafaranga yo kuyisana.
Mu Karere ka Nyabihu hasuwe ibikorwa byo kuyobora amazi aturuka mu birunga azana isuri igafunga ubuvumo bwoherezwamo amazi y’imigezi, bigatera imyuzure. Amazi adafite inzira ihagije agasendera mu mirima y’abaturage no mu mihanda;aho kuri iki kibazo ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru ndetse n’Akarere ka Nyabihu na Musanze basabwe guhura bakumvikana uburyo iki kibazo cyakemuka kuko bose bagihuriyeho. Hasuwe kandi n’umudugudu ntangarugero wa Bihinga uri mu Murenge wa Jenda, uyu mudugudu watujwemo imiryango 100 itishoboye yaturutse mu Mirenge itandukanye y’ako Karere.

Umudugudu wa Bihinga mu Karere ka Nyabihu
Mu Karere ka Rubavu hasuwe inyubako y’isoko rya kijyambere, iyi nyubako yari yaradindiye ariko ubu imirimo yo kuyubaka ikaba igiye gusubukurwa ku bufatanye n’abikorera bo muri ako Karere. Hari kandi ahazubakwa Gare ya Gisenyi, hagaragajwe ikibazo cy’abaturage batemera ingurane ku bikorwa byabo ahazubakwa iyo Gare. Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bukaba bwarasabwe kwegera umushoramari Jali Holidings uzubaka Gare no gufasha mu kumvikana n’abaturage bahafite imitungo, hatekerezwa inzira zose zafasha mu kumvikana harimo no kubagenera imiryango muri gare izubakwa.
Mu bindi byauwe muri aka Karere ni inyubako y’umudugudu ntangarugero wa Muhira, mu Murenge wa Rugerero ahagaragajwe ikibazo cy’inyigo y’iyi nyubako yakozwe nabi ituma haba imirimo y’inyongera igera kuri 51% y’agaciro k’isoko, ibyo bikaba byaratumye imirimo ihagarara mu gihe hatarafatwa icyemezo ku birebana n’imirimo y’inyongera. Hakaba haratanzwe inama ko imirimo yahagaze ikwiye gukomeza mu gihe ibirebana n’iyo mirimo y’inyongera yagaragajwe bikiganirwaho.
Mu Karere ka Nyamasheke hasuwe isoko nyambukiranya mupaka rya Rugali (Rugali Cross border Market), ahagaragajwe ko ibicuruzwa bikiri bike ugereranyije n’ababikenera cyane ko iri soko riremwa cyane n’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakenera ibintu byinshi.Ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’abikorera bukaba barasabwe gutegura imurikagurisha kuri iri soko hagamijwe kugaragaza ibicuruzwa bitandukanye biboneka mu Karere ndetse n'ahandi mu ihugu. Basabwe kandi gukora ku buryo isoko ritarema kabiri gusa mu cyumeru nk’uko biri ubu ahubwo hagashyirwaho n’indi minsi.
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yasoreje uruzinduko rwe mu Karere ka Rusizi aho yasuye ibikorwa byo kubungabunga umugezi wa Rubyiro ukoreshwa mu gishanga gihingwamo umuceri mu Mirenge ya Bugarama, Muganza na Gikundamvura harwanywa isuri, hakaba harasabwe ko kurwanya isuri byakwibanda cyane mu mabanga y’imisozi yunamiye umugezi wa Rubyiro. Muri aka Karere kandi hasuwe inyubako y’isoko nyambukiranya mipaka rya Bugarama (Bugarama cross border Market), ndetse n’inyubako y’agakiriro ka Bugarama.
Mu biganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagiye agirana n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye mu Karere n’Imirenge, yasabye abayobozi kuba bakemuye ibibazo byose bagejejweho n’abaturage bitarenze ku wa 30 Kamena 2021, hasabwa kwita ku mutekano w’abaturage n’imiryango yabo kandi nabo bakawugiramo uruhare.
Abayobozi mu nzego zitandukanye basabwe kwigisha abaturage bakibutswa ko nabo bafite inshingano zo kwita ku bagize imiryango yabo.
Abayobozi basabwe kwegera abaturage no kumenya uko babayeho, kubasura kenshi bareba n’imishinga yabo ibateza imbere ndetse no gukurikirana ko abana bose basubiye ku ishuri, gusura ibigo by’amashuri, amavuriro ku buryo buhoraho.