Minisitiri Uwimana Consolée arasaba ubufatanye bw’inzego zose mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango.

Mu nama mpuzabikorwa y’Intara y’Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Rubavu, ku wa 06 Nzeri 2024; Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, #MIGEPROF, Uwimana Consolée yasabye inzego zose kugira uruhare mu gukurikirana no gukumira ibibazo bibangamiye umuryango.            Iyi nama yahuje inzego zitandukanye, haba iza Leta, iz’abikorera imiryango ishingiye ku madini n’amatorero, iza sosiyete sivile zifite aho zihuriye n’iterambere ry’umuryango kugira ngo abantu bafatire hamwe ingamba zo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Atangiza iyi nama, Minisitiri Uwimana Consolée yagaragaje ko mu Ntara y’Iburengerazuba kimwe n’ahandi mu Gihugu hari ibibazo bibangamiye imiryango bitarakemuka, birimo; Abana baterwa inda, ikibazo cy’amakimbirane mu miryango aturuka ku mitungo; imiryango myinshi ibana itarasezeranye; Ubuharike n’ubushoreke mu miryango. Mu bindi bibazo bikigaragara kandi havuzwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina; gusesagura umutungo w’umuryango; ikibazo cy’abana bata ishuri (Dropout), igwingira n’imirire mibi mu bana ndetse no kubyara abana benshi batajyanye n’ubushobozi bw’umuryango. Yasabye abitabiriye inama gufatira hamwe ingamba zo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, we yavuze ko ibibibazo bibangamiye iterambere ry’umuryango ari ibibazo bishingiye ahanini ku myumvire n’imitekerereze, aho usanga abakagize uruhare mu kubikumira basa n’aho ntacyo bibabwiye cyangwa se ukaba wagira ngo ntibazi ububi bwabyo haba ku babikorerwa haba ku babirebera bikorwa.

Yagize ati: “nk’uko bigaragara, gukemura ibi bibazo, ni urugendo kuko akenshi ari ibibazo bishingiye ku myumvire, ukaba usanga ari ibibazo bihora bigaruka, bikaba bisaba ko dushyira imbaraga mu gukemura ibyagaragaye ariko tunashyira imbaraga mu gukumira no mu kuzamura imyumvire, tutibagiwe guca intege no guhana abakomeza kubikora”. Umuyobozi w’Intara yavuze ko nk’abayobozi bose mu Ntara bafite inshingano zo gufasha abaturage kwigobotora ibi bibazo, babihagurukiye ntakabuza ibibazo byagenda bigabanuka kugeza bikemutse.

Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo berekana ahakiri icyuho n’imbogamizi mu gukemura ibibazo biri mu muryango, hafatwa n’ingamba nshya zo kubikumira no kubirwanya.

Back