Minisitiri Shyaka Anastase arasaba Uturere kurushaho kwita ku basenyewe n’ibiza.

Kuri uyu wa 17 Ukuboza, i Rubavu Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase ari kumwe na Minisitiri ushinzwe gukumira ibiza, Madamu Kamayirese Germaine, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen. Fred Ibingira na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwaki Alphonse bakoranye inama n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo ab’inzego z’ibanze kuva ku Kagari kugera ku Karere bo muri Rubavu, Nyabihu, Ngororero na Rutsiro. Iyi nama yari igamije kurebera hamwe imishinga iteganyijwe mu Turere igamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ahibanzwe cyane ku kureba imishinga izaha abaturage benshi imirimo.

Mu ijambo rye, Minisitiri Shyaka yagaragaje ko abayobozi bagendera ku ihame rishingiye ku muturage aho agira ati:“Igihugu gikomeye kijyana no kubaka umuturage ukomeye, Umuturage utekanye ,ubayeho neza; niyo nshingano nyamukuru y’abayobozi mu nzego z’ibanze”.

Yavuze ko agace utu Turere duherereyemo karimo ubukungu bwinshi, ubu bukungu ngo bukaba bugomba kuba imbarutso y’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu bakabwubakiraho bagakira, asaba ko amahirwe ahari ataba isoko y’ibibazo ahubwo yaba amahirwe yo kuzamura ubukungu utu Turere tuyabyaza umusaruro.

Kuba agace utu Turere duherereyemo katabura imvura ngo ntihagombye kuba hari abantu barangwa n’ubukene bwinshi nkubuhari ubu, avuga ko impinduka ziri mu maboko y’abayobozi nk’abareberera abaturage.

Muri iyi nama buri Karere kagaragaje imishinga minini izaha abaturage benshi imirimo ndetse n’imbogamizi zikibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’amazi n’amashyamba, Ngabonziza Prime, yagaragarije abitabiriye inama ibijyanye n’umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya, uyu mushinga uzakorera muri utwo Turere 04 ufite ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyari 15, ukazaha akazi abantu benshi. Mu bikorwa bizibandwaho muri uwo mushinga harimo gutera amashyamba, gukora amaterasi no gutera imirwanyasuri.

Kugira ngo iyi mirimo izarusheho kugirira akamaro abaturage biteza imbere,Uturere twasabwe kubafasha kwizigamira ku buryo umushinga wajya urangira hari icyo bigejejeho birimo nko kwibumbira mu makoperative, kwiteganyiriza mu bwizigame bw’igihe kirekire n’ibindi…

Mu bibazo byagaragajwe n’Uturere bibangamiye imibereho myiza y’abaturage havuzwe ku biza byasenyeye abaturage muri utwo Turere aho bamwe bacumbikiwe mu mashuri abandi bakaba bari mu miryango. Kuri iki kibazo Minisitiri Shyaka yasabye ubuyobozi bw’Uturere gukodeshereza abaturage batishoboye amazu baba bacumbitsemo, ibi bigakorwa mbere y’iyi minsi mikuru ya noheli n’ubunani mu gihe hagishakwa ubushobozi bwo kububakira.

Minisitiri w’imicungire y’ibiza, Madamu Kamayirese Germaine we yagarutse ku mikorere ya komite ishinzwe imicungire y’ibiza mu nzego zose agaragaza ko zikwiye gukora ubukangurambaga mu kunoza imyubakire n’imiturire mu rwego rwo gukumira ibiza. Inzego zose zikaba zarasabwe ubufatanye mu guhuza ibikorwa byo kurwanya ibiza.

                                                                                           Abayobozi batandukanye bitabiriye inama

Back