Minisitiri Sebahizi Prudence arasaba abafite ibigo bayobora guha urubyiruko umwanya wo kwimenyereza umwuga.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Sebahizi Prudence arasaba abikorera n’abandi bafite ibigo bayobora kwimakaza umuco wo guha urubyiruko umwanya wo kwimenyereza umwuga kugira ngo bibafashe kuzabona akazi cyangwa kwihangira imirimo.
Ibi yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yo ku rwego rw’Intara, ku ihangwa ry’umurimo unoze, yabereye mu Karere ka Rubavu aho yahuje abantu bagera kuri 400, bahagarariye inzego zitandukanye zirimo Abayobozi b’Uturere, abikorera, abahagarariye imiryango itagengwa na Leta, Abanyamadini, abahagarariye urubyiruko, amashuri makuru na za kaminuza, abafatanyabikorwa n’abandi bose bafite aho bahuriye no guhanga imirimo bungurana ibitekerezo ku ngamba zo guhanga imirimo inoze ku rubyiruko.
Muri iyi nama Minisitiri Sebahizi Prudence yavuze ko muri gahunda y’Igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere #NST2 (2024-2029), harimo intego zitandukanye zigomba kugerwaho harimo no kuba muri iyi myaka itanu hazahangwa imirimo igera kuri 1,250,000, ni ukuvuga ko buri mwaka hagomba guhangwa imirimo ibihumbi 250. Iyi kandi ngo ni imirimo mishya igomba kwiyongera ku yindi isanzweho. Yagaragaje ko ari inshingano za buri wese harimo abafatanyabikorwa mu ihangwa ry’iyi mirimo. Kugira ngo iyi mirimo iteganyijwe iboneke; hagaragajwe ibintu bitatu byakwibandwaho, birimo; Ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo; Kureba amahirwe yo kwihangira umurimo ndetse no guhuza ubumenyi buhari n’umurimo ukeneye gukorwa.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco we yavuze ko mu rwego rwo kwihutisha ihangwa n’ikorwa ry’umurimo unoze (Decent work), mu Ntara y’Iburengerazuba hashyizweho ingamba zirimo;
Gushishikariza abashoramari gushora imari mu Ntara y’Iburengerazuba; Gushishikariza abikorera korohereza urubyiruko mu kuba bakwimenyereza gukora imirimo; Kongera ibigo byigisha imyuga no gushishikariza urubyiruko kubyitabira, gukomeza guhuza urubyiruko n’amahirwe ahari kugira ngo abantu benshi mu rubyiruko bashobore kubona imirimo ndetse no gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kwamagana ubunebwe ahubwo bakitabira umurimo.
Inama yafashe imyanzuro itandukanye hariko ko Uturere twiyemeje gukomeza ibiganiro bigamije gukangurira urubyiruko kwihangira umurimo no gukemura imbogamizi zibuza amahirwe ku rubyiruko rufite imishinga y’ishoramari itanga icyizere kubona igishoro no gushyira ingufu mu bujyanama bufasha urubyiruko rwamaze kwihangira imirimo hagamijwe kubafasha guteza imbere imirimo bakora no kugabanya umubare w’imirimo ihagarara nyuma yo guhangwa. Iyi nama yari muri gahunda y’ukwezi kwahariwe umurimo, ku nsanganyamatsiko igira iti: Ihangwa ry’umurimo, intego dusangiye.
