Minisitiri Gatabazi wa MINALOC yasuye ikigo ngororamuco cya Iwawa.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Ntara y’Iburengerazuba; kuri uyu wa 18 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasuye Ikigo ngororamuco cya Iwawa aho yeretswe ibikorwa bitandukanye urubyiruko rugororerwa aha bakora kugira ngo bizabafashe mu buzima bazajyamo bavuye muri iki kigo.

Mu butumwa yabagejejeho, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye uru rubyiruko kuzava muri iki kigo bubatse ubumwe, ari abavandimwe kugira ngo bizabashoboze kwihangira imirimo. Ati:” Ubumenyi muhabwa aha buba bufite intego, ni ngombwa rero ko mwiga neza, ibyo mwiga bikazabagirira akamaro”.

Yababwiye ko leta ibazirikana, aho yagize ati: “Bana bacu Leta irabazirikana, irabifuriza ibyiza; amakosa mwakoze turayababariye muzave hano mwahindutse. Mugomba kuzatanga urugero rwiza ku bandi muzasanga hanze”. Yabamenyesheje ko abazava muri iki kigo bakongera gusubira mu biyobyabwenge bazaba bahemukiye ababyeyi, ikigo cyabitayeho n’Igihugu muri rusange.

Minisitiri Gatabazi kandi yawiye uru rubyiruko ko azasaba abayobozi b’Intara n’Uturere kuza kubasura bakaganira nabo kugira ngo bamenye amahirwe atandukanye ari mu Turere twabo n’uburyo abayobozi babafasha kuzashyira mu bikorwa imishinga bazaba batekereje ijyanye n’ibyo bigiye muri iki kigo.

Urubyiruko rurigishwa ubwubatsi

Ikigo Ngororamuco cya Iwawa gitanga amasomo y’Igororamuco, ubumenyi n’ubumenyi ngiro binyuze mu myuga y’ubudozi, ubwubatsi, ububaji, ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga no gutwara ikinyabiziga cya Moto ku rubyiruko rwagaragaye mu myitwarire ibangamiye abaturage irimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubuzererezi hagamijwe kubafasha guhindura imyitwarire bakaba abaturage beza, biteza imbere bateza imbere n’igihugu muri rusange.

Iki kigo kiri mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, Akagari ka Remera, mu Mudugudu wa Bigabiro kikaba cyaratangiye mu mwaka wa 2010. Ikigo gifite urubyiruko ruhagororerwa rugera ku 1593 bari kugororwa mu cyiciro cya 22.

Back