Minisitiri Gatabazi JMV arasaba abayobozi mu Ntara kurushaho guteza imbere ubuhahirane n’abaturanyi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abayobozi kurushaho guteza imbere ubuhahirane n’abaturage bo mu bihugu duhana imbibi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibi Minisitiri Gatabazi yabibasabye mu nama y’Umutekano yaguye y’Intara y’Iburengerazuba yabaye ku wa 03 Ukwakira 2021.

Muri iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi kuva ku rwego rw’Intara kugera ku Murenge ndetse n’inzego z’umutekano, haganiriwe ku ngingo zitandukanye zirimo, ingamba zo kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, imikorere n’imikoranire ndetse n’uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ku bijyanye n’imikorere n’imikoranire, Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko Minisiteri akuriye irimo kureba uburyo hakubakwa inzego z’ibanze zikomeye kandi zishoboye ku buryo zaba inzego abandi bareberaho. Yasabye abayobozi gukora  uko bashoboye kugira ngo bahe abaturage serivisi nziza. Aba bayobozi kandi basabwe guhora batekereza ku buryo bwagutse ku bikorwa byatuma abaturage barushaho kwiteza imbere mu nzego zose.

Ku birebana n’ubucuruzi bw’ambukiranya imipaka, Minisitiri Gatabazi yishimiye ko umubano w’u Rwanda n’Igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo umeze neza, asaba abayobozi muri iyi Ntara kubyaza umusaruro aya mahirwe bahahirana n’abaturanyi babo. Abayobozi basabwe gushishikariza abaturage kugira ibicuruzwa byinshi bagurisha aba baturayi kuko hari isoko ryagutse.

Uturere tw’Intara dukora ku kiyaga cya Kivu twasabwe kugira imikoranire n’ibindi bice by’igihugu kugira ngo ibicuruzwa badafite babibahe bijye ku isoko rya Kongo cyane ko aba baturanyi baba bakeneye ibintu byinshi kugeza ubu ibicuruzwa biboneka mu Ntara bikaba bidahaza isoko rihari.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yabasabye abayobozi ku nzego zose kuzakurikirana ibikorwa by’amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe gutangira mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2021, kugira ngo azagende neza.

Mu nama yakoranye kandi n’abagize Komite Nyobozi z’Uturere, Minisitiri Gatabazi, yabashimiye uruhare bagize muri manda barimo gusoza yakozwemo ibikorwa byinshi kandi byiza; abasaba gukomeza uwo murava yaba mu gukomeza kuyobora nyuma y’amatora ari imbere cyangwa mu yindi mirimo bashobora kuzajyamo nyuma y’izi nshingano bafite uyu munsi.

Back