Minisitiri Bizimana arasaba Abanyarwanda gukomera kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba bitabiriye ibirori byo kuzirikana ku nshuro ya 27, ubutwari bwaranze abanyeshuri b’i Nyange ubwo bagabwagaho igitero n’abacengezi ku wa 18 Werurwe 1997; bakanga kwitandukanya bakurikije ibyiswe amoko y’Abahutu n’Abatutsi nk’uko abicanyi babibahatiraga.

Avuga ku kamaro k’uyu munsi wo kuzirikana Intrwari; Minisitiri Bizimana, yagize ati: “kuzirikana ibikorwa by’Intwari z’Igihugu biduha twe nk’Abanyarwanda umwanya wo kumenya ibikorwa by’Intwari z’u Rwanda bityo tukazifatiraho urugero rwiza mu mibereho, mu mikorere, mu myifatire no mu migirire yacu ya buri munsi.”      Yashimye ubutwari bw’aba banyeshuri bashyizwe mu cyiciro cy’Imena, kubera igikorwa cy’indashyikirwa bagaragaje mu gihe ubuzima bwabo bwari mu kaga ariko amahitamo yabo akaba ayo gushimangira Ubunyarwanda bahuriyeho.

Yagaragaje ko kuba abana b’i Nyange barashoboye kurwanya ikibi, bagashyigikira ubunyarwanda ari ikimenyetso ko ubutwari butagira umupaka, agaragaza ko basigiye Abanyarwanda umurage wo gukunda Igihugu, guharanira ubumwe, kurwanya akarengane no kudatinya.

Ahereye ku ngero y’ibihe bigoye u Rwanda rwagiye runyuramo ariko rukabikurwamo n’abana barwo, yashimangiye ko mu migirire n’imyumvire y’Abanyarwanda, ubutwari busobekeranye n’umuco ndetse n’indangagaciro byaranze abakurambere mu bihe bitandukanye.

Minisitiri Bizimana yashishikarije Abanyarwanda gukomera kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yo cyomoro n’igihango, igamije gutoza kwiyumvamo Ubunyarwanda, bakabana nta rwikekwe bashyira inyungu rusange n’iz’Igihugu imbere y’inyungu bwite. Yasoje yibutsa urubyiruko  ko bafite inshingano yo gukura amasomo mu buzima n’amahitamo byaranze Intwari z’u Rwanda , baharanira kubaka Igihugu kizira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bimakaza indangagaciro na kirazira  by’umuco nyarwanda.

Abayobozi n'imiryango y'Intwari z'i Nyange yitabiriye iki gikorwa

Abanyeshuri b'Ishuri ryisumbuye rya Nyange

 

Back