Minisitiri Bayisenge Jeannette arasaba abafatanyabikorwa kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango.

Mu nama mpuzabikorwa ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yabereye ku rwego rw’Intara kuri uyu wa 24 Nzeri 2021; Minisitiri wa MIGEPROF. Prof. Jeannette Bayisenge yavuze ko ibibazo bitandukanye bibangamiye umuryango bitacika hatabaye ubufatanye bw’inzego zose mu kubikemura.  

Minisitiri Bayisenge(i bumoso) na Guverineri Habitegeko (i buryo)                  

Mu bibazo Minisitiri yagarutseho harimo gusambanya abana, amakimbirane mu miryango, ubuharike n’ubushoreke, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya igwingira ry’abana no guteza imbere gahunda mbonezamikurire y’abana bato.

Muri ibi biganiro byari byitabiriwe n’inzego zitanduakanye mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba hagarutswe ku ngamba zatuma ibi bibazo byavuzwe haruguru byacika.

Minisitiri Bayisenge atangiza inama yagize ati:”Uyu ni umwanya mwiza wo kwicara ngo dusuzume icyakorwa kugira ngo imiryango ifite ibibazo ifashwe mu buryo burambye ariko nayo ikabigiramo uruhare”. Yasabye ko abaturage bakangurirwa gukumira no kurwanya icyaha, batanga amakuru ku gihe ndetse bagafasha abahuye n’ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Minisitiri wa MIGEPROF yasabye abitabiriye inama gukurikirana by’umwihariko ko abakoze ibyaha bafatwa, bagashyikirizwa ubutabera kandi bakibutsa n’ababyeyi inshingano zabo zo kurera abana no kubatoza umuco wo kwirinda ibishuko bibaganisha mu gusambanywa no gutwita imburagihe. Yabasabye gukomeza gukorana nk’inzego no gushyira ibibazo bibangamiye umuryango mu mihigo y’inzego zose, zikabikurikirana umunsi ku wundi kandi buri rwego rugasaba abaturage kubigiramo uruhare.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, we yagaragaje ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo gukurikirana ibi bibazo abaturage babigezemo uruhare rugaragara agira ati: “Ibibazo bibangamiye umuryango twese turabizi kandi hari byinshi bikorwa mu guhangana nabyo ariko ibibazo byo biracyahari… hakwiye kugaragazwa ibibazo bihari n’imbogamizi zituma bidakemuka hashingiwe ku mwihariko wa buri karere, nyuma yo kumenywa no kubisobanukirwa neza noneho abaturage bagasabwa kubigiramo ruhare rugaragara.”

Abafatanyabikorwa bari bitabiriye inama bagaragaje ko indangagaciro z’umuryango nyarwanda zigomba kwigishwa mu muryango, bati; “Si ngombwa guhana gusa abakoze ibyaha, ahubwo hagomba kubaho no guhanura”.

Muri iyi nama abayobozi mu nzego zose bemeje ko ibyo bibazo byose bigiye gukurikiranwa mu rwego rwo kubishakira ibisubizo.

Back