Guverineri Habitegeko arasaba rubyiruko guharanira gutera ikirenge mu cy’Intwari z’Igihugu.
Kimwe n’ahandi mu Gihugu, mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba hizihijwe umunsi w’Intwari z’Igihugu aho Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, inzego z’umutekano n’abaturage mu kwizihiza uwo munsi wabereye mu Murenge wa Bugeshi, Akagari ka Mutovu.

Guverineri Habitegeko François (hagati), Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu n'Umuyobozi w'Ingabo.
Iyi gahunda ikaba yarabanjirijwe no gusura igicumbi cy’ubumuntu cy’Intwari y’Igihugu y’Imena Niyitegeka Félicité mu Murenge wa Gisenyi ahatanzwe ubuhamya bw’ababanye nawe n’uburyo yarokoye benshi bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ijambo yagejeje ku baturage b’Umurenge wa Bugeshi, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yagaragaje ko ibyaranze intwari z’Igihugu ari urugero rw’ibishoboka. Ati:”Turebye ibikorwa byaranze ibyiciro bitandukanye by’intwari ni urugero rw’ibishoboka mu Gihugu cyacu..ibi birimo gukunda Igihugu, ubwitange, ubwangamugayo no kwigomwa inyungu zawe bwite”.

Abaturage b'Umurenge wa Bugeshi bari bitabiriye ibirori
Umuyobozi w’Intara yaboneyeho gusaba urubyiruko gukomeza guharanira gutera ikirenge mu cy’Intwari z’Igihugu birinda ibyabagusha mu mutego w’ubugwari, amacakubiri, ubunebwe bihabanye n’ubutwari. Yashimiye Ingabo z’Igihugu zabohoje u Rwanda, ubu zikaba zifatanya n’abandi banyarwanda mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu. Abaturage basabwe gukomeza gusigasira umurage mwiza w’Intwari z’Igihugu, ati:”Ubutwari ntibusaba imyaka,idini,igitsina…busaba wa mutima wo gukunda Igihugu”.
Umuyobozi w’Ingabo muri Rubavu na Nyabihu, Col. Nyirihirwe nawe yavuze ko mu byaranze Intwari z’u Rwanda harimo kugira umutima ukomeye utagamburuzwa n’ikibi, umutima wo gukunda Igihugu, yagize ati:”iyo ukunda Igihugu ugomba kukimenya, ukamenya amateka y’acyo, ukamenya umuco wacyo, gukunda ubuyobozi no kwitabira gahunda zitandukanye z’iterambere; iyo ukunda Igihugu cyawe uracyitangira kandi iyo ucyitangiye uba witeguye no kuba wakimenera amaraso.”

Muri ibi birori byo kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu, urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Rubavu baremeye umuturage warwanye urugamba rwo kubohora Igihugu witwa Gasheja Ezechiel, bamuha Inka, ibiribwa n’ibindi, byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 560 mu rwego rwo kumushimira ubutwari n’ishyaka yagize.
Kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu, muri uyu mwaka bifite insanganyamatsiko igira iti: Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.

Col. Nyirihirwe uyobora ingabo muri Rubavu na Nyabihu.

Urubyiruko rw'abakorerabushake rwaremeye umuturage wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Uyu muhango wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye.