Kwizihiza ubutwari bw’abanyeshuri b’i Nyange, ni ugukomeza gusigasira umurage mwiza batubibyemo – Irere Claudette
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi/MINEDUC, Madamu Irere Claudette yagaragaje ko kwizihiza ubutwari bw’abanyeshuri b’i Nyange, ari ugukomeza gusigasira umurage mwiza babibye no guharanira ko ubumwe bw’abanyarwanda bukomeza kuba inkingi ikomeye y’iterambere ry’igihugu.
Ibi yabivugiye mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange ahabereye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 29 ubutwari bw’abanyeshuri b’i Nyange. Aba banyeshuri bigaga ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Nyange bashyizwe mu ntwari z’Imena; mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira ku wa 19 Werurwe 1997; nibwo batewe n’abacengezi bakabategeka kwitandukanya hakurikijwe ibyo bise amoko, ariko abanyeshuri bo bakabatsembera aho bagize bati: “Twese turi Abanyarwanda”. Aba bicanyi babonye ko abanyeshuri banze kwitandukanya bahise babateramo grenade no kubarasa bamwe muri bo bahasiga ubuzima. Abarokotse ubwicanyi ubu bakaba barashinze ishyirahamwe ribahuza ryitwa “Komezubutwari”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC n'abandi bayobozi bunamira Intwari z'i Nyange
Umunyamabanga wa Leta, yavuze ko ubutwari ari imwe mu ndangagaciro zikomeye mu muco n’amateka y’Abanyarwanda. Ati: “Ubutwari bushingiye ku ndangagaciro zirimo; gukunda Igihugu, ubwitange, kurengera abandi, gushyira imbere ineza rusange no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda”. Yashimangiye ko izi ndangagaciro arizo zubatse Igihugu, zikagifasha gukomera no kwikura mu bihe bikomeye cyanyuzemo mu mateka. Yavuze ko intwari z’i Nyange zagaragaje urugero ruhanitse rw’ubutwari bushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda. Ati: “Umurage dukomora ku ntwari z’i Nyange utwibutsa ko nk’abanyarwanda nta na rimwe tugomba kwemera ko hari uwaducamo ibice; igikorwa cyabo kitwibutsa ko kurengera igihugu no kugikorera ari inshingano za buri Munyarwanda. Ubutwari bwabo butwibutsa kurangwa n’ukuri, kwitangira ineza y’abaturarwanda nta vangura iryo ariryo ryose”.
Yabwiye urubyiruko ko Igihugu kibizeye, muri bo ariho hazava abayobozi, abahanga, abarezi, n’abandi bantu b’ingirakamaro b’ejo hazaza, abasaba gukomera ku ndangagaciro z’umuco, ubutwari, kurwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose cyasenya ubumwe bw’Abanyarwanda, baharanira icyubaka u Rwanda n’abaturarwanda bose. Ibi birori byo kwizihiza ubutwari bw’abanyeshuri b’i Nyange byaranzwe no gusura igicumbi cy’Ubunyarwanda hasobanurwa amateka y’ubutwari bw’intwari z’Imena z’i Nyange; kunamira izi ntwari hashyirwa indabo aho ziruhukiye ndetse n’imbyino z’amatorero zirata ibigwi by’intwari z’u Rwanda.

Zimwe mu Ntwati z'i Nyange zikiriho