Kwibuka29: Mu Ntara y'Iburengerazuba, Hibutswe abari abakozi ba Perefegitura na Komini bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku cyicaro cy'Intara i Karongi, ku wa 16 Kamena 2023, habereye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Perefegitura za Gisenyi, Kibuye, Cyangugu n'amakomini byahurijwe mu Ntara y'Iburengerazuba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wabimburiwe no gucana urumuri rw'icyizere ndetse no gushyira indabo ku rukuta rwanditseho amazina y'abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo rye, Guverineri Habitegeko François yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME n'ingabo zari iza FPR yari ayoboye bahagaritse Jenoside bagarura umutekano n'ubumwe bw'Abanyarwanda.

Guverineri w'Intara yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari gushoboka iyo idategurwa ngo iyoborwe kandi ihagarikirwe na Leta mbi yasoje uwo mugambi mubisha watangiye gutegurwa igihe kirekire. Yagize ati:"Uyu mwaka wa 2023 turibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzirikana ko iyo Jenoside itari gushoboka iyo idategurwa ngo iyoborwe kandi ihagarikirwe na Leta mbi yasoje uwo mugambi mubisha watangiye gutegurwa igihe kirekire kuva ku ngoma ya PARMEHUTU na MRND, zaranzwe no kwigisha urwango ku batutsi n'amacakubiri mu Banyarwanda ndetse no gushishikariza bamwe mu banyarwanda kurimbura abandi".

Umuyobozi w'Intara yagaragaje ko ikibabaje ubu ari ukubona nyuma y'imyaka 29 abantu bigishwa ubworoherane no kubana neza mu mahoro, hakiri abanyarwanda bamwe bateshuka kuri ayo mahame bakishora mu myumvire y'ingengabitekerezo ya Jenoside barimo imitwe y'iterabwoba nka FDLR yashinzwe n'abasize bahekuye u Rwanda.

Guverineri Habitegeko akaba yaraboneyeho gusaba urubyiruko kwirinda ababashuka bashaka kubashora mu bikorwa bibi, ati:"Rubyiruko rwacu, umwenda mufitiye Igihugu ni umwe gusa: Gusigasira ibyagezweho n'ubuyobozi bwiza bwacu birimo ubumwe n'ubwiyunge no kongera kubaka igihugu gifite imiyoborere ihamye, ishyira umuturage kw'isonga aho kumushyira ku musonga, igihugu gifite ubukungu busaranganijwe mu ngeri zose z'abanyarwanda buri wese yibonamo."

Umuyobozi w'Intara yihanganishije abarokotse Jenoside asaba ubuyobozi bw'Uturere gukomeza kubaba hafi, kubahumuriza no kubafasha cyane cyane abatishoboye.

Uwari uhagarariye umuryango Ibuka, Bwana Ngarambe Védaste, yagaragaje ko mu zahoze ari Komine Karago, Giciye na Satinsyi (Ubu ni mu Turere twa Nyabihu na Ngororero) ari igicumbi cy'abacurabwenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside cyane ko abayobozi benshi muri Leta y'icyo gihe ariho bakomokaga. Yasabye ko ahantu hatandukanye hiciwe abantu benshi mu gihe cya Jenoside hashyirwa ibimenyetso by'urwibutso kugira ngo amateka y'aho atibagirana.

Kugeza ubu abari abakozi ba Perefegitura na Komini byahurijwe mu Ntara y'Iburengerazuba bazize Jenoside ni 133 babashije kumenyekana. Bwana Ngabonziza Louis wari uhagarariye imiryango y'ababuze ababo muri iki gikorwa akaba yarasabye ko ubushakashatsi bwakomeza kugira ngo hamenyekane n'abandi.

Back